× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

The Serenades of Praise basohoye indirimbo ya Kabiri “Warakoze Mukiza” nyuma y’ukwezi kumwe binjiye mu muziki

Category: Choirs  »  3 months ago »  Our Reporter

The Serenades of Praise basohoye indirimbo ya Kabiri “Warakoze Mukiza” nyuma y'ukwezi kumwe binjiye mu muziki

The Serenades of Praise Group bakomeje urugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zuje ubutumwa butanga icyizere. Umuhati wabo n’ibihangano byuje ubutumwa bukomeye, birashimangira ko Gospel y’u Rwanda yungutse abaririmbyi b’agatangaza.

Kuri iyi nshuro, bashyize hanze indirimbo yabo ya kabiri bise “Warakoze Mukiza”, ikubiyemo amagambo y’ishimwe kuri Yesu Kristo, wiyambuye icyubahiro yari afite mu Ijuru, akaza mu isi itarimo amahoro kugira ngo acungure umuntu wacumuriye Imana.

Uyu murimo wabo ujyanye no gutanga ubutumwa bufite uburemere buhambaye, nk’uko bisobanurwa na Niyomutabazi Jimmy, uyobora iri tsinda riri gukorana imbaraga nyinshi ndetse rikaba ritanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yasobanuye icyatumye bandika iyi ndirimbo ati: "Iyi ndirimbo nshya irimo ubutumwa bwihariye buvuga ku rukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze tutarabaho, igihe umuntu yacumuraga, umushukanyi ari we Satani yarishimye cyane ariko Yesu Kristo abona ko umuntu ataheranwa n’ingoyi y’icyaha maze aza mu isi gucungura umuntu."

The Serenades of Praise basabye buri wese kuzirikana ku rukundo rudasanzwe Yesu yabagaragarije, by’umwihariko mu buryo yicishije bugufi akaza ku isi.

Jimmy yongeraho ati: "Isomo rikomeye ririmo ni uburyo Yesu yiyambuye icyubahiro yari afite, akisiga ubusa akaza muri iyi si mbi. Dukwiye kuzirikana iyi neza yatugiriye. Niyo mpamvu turirimba Halleluyaa tuti ’Warakoze Mukiza, tumushimira ibyo yadukoreye, tumuha icyubahiro akwiye."

Iyi ndirimbo “Warakoze Mukiza” ikurikiye iyo batangiranye bise “Yesu Araje”, imaze ukwezi kumwe hanze, ifite ubutumwa buburira abantu ku kugaruka kwa Yesu. Binyuze muri yo, The Serenades of Praise barashishikariza abantu kuba maso.

Muri iyo ndirimbo bateruye bagira bati: "Turagira ngo tubwire abantu ko Yesu aje, ko tugomba guhora twiteguye kandi twamaramaje, kuko tutazi umunsi n’isaha azagarukaho.”

Itsinda The Serenades of Praise Group rigizwe n’abaririmbyi 19, bakaba bishingikirije ku myemerere y’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.

Biteze gushyira hanze ibindi bihangano byinshi mu myaka iri imbere, nk’uko Jimmy abivuga ati: "Ikindi tuzaba tubafitiye album y’indirimbo zirenga mirongo itatu (30)."

The Serenades of Praise Group bakomeje urugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zuje ubutumwa butanga icyizere

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA THE SERENADES OF PRAISE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.