× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

The Promise Worship Rwanda basohoye indirimbo nshya “Mwami Manuka” iri kuri Album yabo "Ku Musaraba"

Category: Choirs  »  16 hours ago »  Pacifique Iraguha

The Promise Worship Rwanda basohoye indirimbo nshya “Mwami Manuka” iri kuri Album yabo "Ku Musaraba"

Itsinda The Promise Worship Rwanda ryongeye gushimangira intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, risohora indirimbo ya gatatu iri kuri Album nshya bise “Ku Musaraba.”

Iyi ndirimbo nshya, “Mwami Manuka,” yakozwe mu majwi na Chris Jeremie naho amashusho akorwa na Kigeli, ikaba irimo ubutumwa bukangurira abantu kuzamura imitima yabo no guhagurukira kuramya Imana, kuko ari yo soko y’ubuzima n’imigisha yose.

“Mwami Manuka” ni imwe mu ndirimbo icyenda zigize iyi album, eshatu muri zo zikaba zimaze kugera hanze mu gihe izindi esheshatu zirimo kunononsorwa.

Butera Blaise, Perezida wa The Promise Worship Rwanda, yatangaje ko nyuma yo gusohora indirimbo zose bari gutegura igitaramo gikomeye cyo kumurika iyi album, amatariki n’aho kizabera bakazabitangaza mu minsi iri imbere.

Yagize ati: “Izindi ndirimbo zisigaye nazo ni nziza cyane. Abafana bacu nibategereze byinshi byiza. Nituzimara gusohora zose tuzakora album launch kandi tuzamenyesha amatariki vuba.”

The Promise Worship Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2020 ku gitekerezo cya Butera Blaise, igizwe n’urubyiruko rwo mu matorero atandukanye rufite icyerekezo kimwe: gukwirakwiza ubutumwa bwiza biciye mu muziki n’ibikorwa by’ivugabutumwa.

Uretse kuririmba, banakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye, kwigisha abanyeshuri, gusura abari mu bibazo ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu gusakaza ijambo ry’Imana.

Mu muziki bamaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo Njye Ndi Umukristo (cover), Way Maker (cover), Amashimwe, Kumusaraba, Ndakwizeye, hamwe na Mwami Manuka ari yo nshya bashyize hanze.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "MWAMI MANUKA" YA THE PROMISE WORSHIP RWANDA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.