Itsinda rya The Heaven Family Drama Team ryateguye igitaramo cy’agahebuzo cyiswe "The Redeemed Youth Concert" cyatumiyemo amatsinda akomeye ndetse ikazafatanya na Prosper Nkomezi gusangiza abanyarwanda Noheli nziza ndetse no kubinjiza mu mwaka mushya muhire wa 2024.
Biragoye ko wakumva Drama Team yateguye igitaramo kiremereye igatumira andi matsinda akomeye, igatumira umuramyi w’icyogere nka Nkomezi ndetse buri mwaka ikajya itegura igitaramo kiremereye, dore ko aya matsinda menshi usanga aririmba aho abarizwa gusa. Aha biragufasha gusobanukirwa uburyo The Heaven Drama Team ari itsinda ry’ubukombe ndetse n’umugisha ku Rwanda.
Mbere yo kukwinjiza mu gitaramo cy’akataraboneka aba bana b’Imana bateguye ku bwo guhesha ikuzo ubwami bw’Imana, banza umenye ko The Heaven Family ari ’itsinda riramya rikanahimbaza Imana ryatangiye kuwa 26.12.2010 ritangira ari abantu 2 ubu rikaba rimaze imyaka 13, rikaba rifite abantu 50. Ryavukiye mu Itorero rya Bethlehem Miracle church nubu ni ho ribarizwa.
Kuri ubu iri tsinda ryasohoye affiche igaragaraho igiterane karundura cyiswe "The Redeemed Youth Concert", ni igiterane gifite insanganyamatsiko iri mu Abaroma 3:24 hagira hati "Ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo".
Nyuma yo kumenya iki giterane, Paradise.rw yatumiye umuyobozi w’iri tsinda ariwe Nishimwe Albertine. Ntiyadutengushye yitabiriye ubutumire bwacu dore ko ari imwe mu ndangagaciro ziranga uyu mukobwa wa Kristo.
Abajijwe intego nyamukuru y’iki gitaramo, Nishimwe Albertine yagize ati: "Intego ni ukumenyesha abantu Kristo wabacunguye". Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guha inshuti z’umusaraba ifunguro ryuzuye banze kwizirikana ubwabo ahubwo bazirikana n’abandi.
Ku bw’ibyo rero, abazitabira iki gitaramo bazabasha kwirebera aba baririmbyi baririmba bari mu bicu. Abitabiriye Afurika Haguruka bo barahita babikurura cyane. Ku bw’ibyo rero, bazaba bari kumwe na Prosper Nkomezi, Asaph Family muri Zion Temple Gatenga, Power of Praise na Anointed Worshippers.
Ni mu gihe umunyamakuru wa RTV Juliette Tumusiime umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane ari we uzaba ari M.C ndetse bakazabana n’Umushumba Mukuru w’itorero rya Bethlehem Miracle Church iri tsinda ribarizwamo.
Abajijwe Ishimwe rihora rikomanga ku mutima w’abagize iri tsinda, Nishimwe Albertine yagize ati: "Icya mbere dushimira Imana ni uko The Heaven Family Drama Team ikomeje kuturindira mu buntu bwayo kandi ko yatwaguye mu buryo bw’umubiri no mu mwuka".
Ku byerekeranye n’ishusho iki gitaramo ngarukamwaka cyahaye iri tsinda doreko ari ku nshuro ya 7 kigiye kuba kuko cyasubitswe ubugira gatatu bitewe n’icyorezo cya Covid 19, yagize ati: "Iki gitaramo cyaduhaye ishusho nziza kuko benshi babyishimiye dore ko hari haciyeho imyaka 3 nta bitaramo dukora kubera Covid-19, benshi rero batubwira ko bazakitabira ari benshi".
Ntiyari kutugendana atatubwiye agashya kari muri iki gitaramo. Abajijwe iki kibazo yagize ati: "Agashya kari muri iki gitaramo ni uko tuzakoramo Performance ya ’Traditional dance’ kuko benshi bazi ko Drama zibyina indirimbo z’inzungu gusa, ariko umuco nyarwanda twawutekerejeho".
Si cyera dore ko ari kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/12/2023 ku rusengero rwa Bethlehem new Miracle Church i Nyamirambo hafi ya Kigali Pele Stadium. Ni uguhera saa munani z’umugoroba kugeza saa moya za nijoro.
Bateguye igiterane karundura cyiswe "The Redeemed Youth Concert"
Nishimwe Albertine niwe Muyobozi wa The Redeemed Youth Concert
Iki gitaramo kizayoborwa na Mc w’umuhanga cyane, Juliette Tumusiime usanzwe ari umunyamakuru wa RTV mu kiganiro RTV Sunday Live