The Changer’s Ministries yateguye igitaramo gikomeye cyiswe Heart Changer’s Concert, giteganyijwe kubera mu mujyi wa Kigali, kikazahuza abaririmbyi n’amakorali atandukanye mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo ni igikorwa ngarukamwaka kigamije gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abantu kwegera Kristo binyuze mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana.
Intego y’iki gitaramo ishingiye mu ijambo riboneka muri Matayo 28:19-20, ahagira hati: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa...” Ibi bigaragaza umuhamagaro wo kugeza ubutumwa bwiza kuri bose.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Bwana Byishimo André, umwe mu bayobozi ba The Changer’s Ministries, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bategura iki gitaramo ari uguhindurira abantu Kristo.
Yagize ati: “Twateguye iki gitaramo kugira ngo abantu bahindukirire Kristo, babone agakiza kandi bongere guhemburwa mu buryo bw’umwuka.”
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 14 Kamena 2026, kikazabera kuri UEBR Church Nyarugenge guhera saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Muri iki gitaramo, The Changer’s Ministries izafatanya na Cornerstone Choir yo muri UEBR Nyarugenge ndetse na Injili Bora Choir yo muri EPR. Umwigisha w’ijambo ry’Imana azaba ari Evangelist Boniface.
Abategura iki gitaramo barasaba abantu bose kuzacyitabira no gusangiza ubu butumire inshuti n’abavandimwe kugira ngo benshi bazungukire muri uwo mugoroba w’umugisha.
The Changer’s Ministries igiye gukora igitaramo gikomeye yise Heart Changer’s Concert
Injili Bora izaririmba muri iki gitaramo Heart Changer’s Concert,
Byishimo André, umwe mu bayobozi ba The Changer’s Ministries, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bategura iki gitaramo ari uguhindurira abantu Kristo.
Ev. Boniface niwe uzagabura ijambo ry’Imana muri iki gitaramo
Cornerstone Choir yo Muri UEBR Nyarugenge
Iki gitaramo kizaba ku wa 14 Kamena 2026, kuri UEBR Church Nyarugenge