Korali Ichthus Gloria ya ADEPR Nyarugenge yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho ‘EL-ROI’, inateguza igitaramo gikomeye “Free Indeed Worship Experience”
Korali Ichthus Gloria ibarizwa mu Itorero ADEPR Nyarugenge, izwi nk’itsinda rikora ivugabutumwa muri Serivisi Mpuzamahanga, yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho bise “EL-ROI” (The God who sees – Imana ireba).
Ni yo ndirimbo yabo ya mbere ifite amashusho, ikaba isohotse nyuma y’iminsi mike bateguje igitaramo cy’amateka bise “Free Indeed Worship Experience”, giteganyijwe kuba ku wa 5 Ukwakira 2025 mu ihema rya Camp Kigali kuva saa kumi z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro.
Indirimbo EL-ROI, yanditse mu rurimi rw’Icyongereza, ni yo ibimburira izindi nyinshi iri tsinda riteganya gushyira hanze nyuma y’imyaka rikoresha indirimbo z’amajwi gusa. Ubutumwa bwayo bwibanda ku gusingiza izina ry’Imana n’imbaraga zayo.
Korali Ichthus Gloria imaze imyaka irenga 25 mu ivugabutumwa, ariko ntiyari izwi cyane nk’andi matsinda akorera muri ADEPR Nyarugenge, bitewe n’uko ikorera ahanini muri Serivisi Mpuzamahanga hifashishwa cyane indimi z’amahanga. Umwihariko w’iri tsinda kandi ni uko ryamenyekanye cyane mu ivugabutumwa ryo mu bigo by’amashuri yisumbuye na za kaminuza.
Uko imyaka yagiye ishira, iri tsinda ryagiye ritera imbere ku buryo ryatumiwe mu bitaramo bikomeye mu gihugu, birimo iby’abahanzi nka Dominique Nick, Alexis Dusabe na Josh Ishimwe. Mu bihe byose, ryakomeje kwerekwa urukundo n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana, bitewe n’ubuhanga n’umwimerere byariranze.
Free Indeed Worship Experience
Mu kiganiro na Paradise, umwe mu bayobozi ba Ichthus Gloria yavuze ko igihe cyari kigeze ngo iri tsinda rirenge imbibi zo gukorera mu rusengero gusa, rikagera no hanze y’Igihugu.
Ati: “Uwiteka yakoze byinshi mu itsinda ryacu. Yaratwaguye mu buryo bwose none igihe ni iki kugira ngo impano Imana yaduhaye zikoreshwe kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga. Free Indeed Worship Experience ni umwanya wo guhura n’ingeri zitandukanye z’abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana no kubabwira ko abo Yesu yabatuye babaturwa byuzuye.”
Muri iki gitaramo, hazafatirwamo amashusho y’indirimbo nshya esheshatu zanditswe mu ndimi enye: Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Ikinyarwanda. Ni intambwe ikomeye, kuko amatsinda make mu Rwanda arenga imbibi akabasha guhimba indirimbo z’ivugabutumwa mu ndimi mpuzamahanga.
Yakomeje agira ati: “Imana yacu nta mbibi igira, ni yo mpamvu tugomba kugera ku bantu bose. Twizeye ko Umwuka Wera azaherekeza ibi bihangano byacu bikagira umumaro mu buzima bw’abazabyumva bo mu ndimi zose n’imiryango yose yo ku isi.”
Korali Ichthus Gloria igizwe n’abaririmbyi 71 barimo urubyiruko, abakuru n’abato, ibintu biyongerera imbaraga n’ubushobozi bwo kugera ku ngeri zitandukanye z’abantu. Muri bo harimo n’abahanga bazwi mu gutunganya umuziki nka Producer Boris, abatunganya amashusho barimo Shalom Gabris, ndetse n’abacuranzi bize mu Ishuri ry’umuziki rya Nyundo.
Reba indirimbo nshya ‘EL-ROI’ ya Ichthus Gloria- Korali mpuzamahanga ikomeye muri ADEPR:
Abaririmbyi 71 bayigize, biyemeje kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga, binyuze mu kuririmba mu ndirimbo zitandukanye