× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka31: Philadelphia Choir ya ADEPR Nyamata yifatanyije n’Abanyarwanda binyuze mu ndirimbo “Ibyiringiro”

Category: Choirs  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Kwibuka31: Philadelphia Choir ya ADEPR Nyamata yifatanyije n'Abanyarwanda binyuze mu ndirimbo “Ibyiringiro”

Philadelphia Choir ya ADEPR Nyamata yifatanyije n’Abanyarwanda mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bari mu bihe by’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Korali Philadelphia yo muri ADEPR Nyamata yashyize hanze indirimbo yihariye irimo ubutumwa bwo guhumuriza, gukomeza no gushishikariza Abanyarwanda gukomeza urugendo rwo kubaka ubumwe n’amahoro arambye.

Nkeshimana Valens/Umuyobozi wa Chorale Philadelphia, ADEPR Nyamata, aganira na Paradise, yagize atii: “Twahisemo gukora iyi ndirimbo mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango nyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 abacu bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”

Bakomeje bavuga ku butumwa buyikubiyemo, bagira bati: “Indirimbo yacu ikubiyemo ubutumwa buhumuriza, bukomeza kandi bushishikariza Abanyarwanda kunga ubumwe mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.”

Philadelphia Choir ikomeje kugaragaza uruhare rugaragara rw’abahanzi, cyane cyane abaramya n’abahimbaza Imana, mu kurwanya icyasubiza Igihugu mu mateka mabi cyanyuzemo.

Ubu ni ubutumwa bageneye Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshya: “Ni ugukomera no kudaheranwa n’agahinda, baharanira kwiyubaka no gusigasira ubumwe bw’agezweho. Tugomba gusenyera umugozi umwe mu kurwanya ikibi cyose cyazana urwango, ivangura n’amacakubiri.”

Iyi ndirimbo ishingiye ku Ijambo ry’Imana, aho bibutswa ko buri wese agomba kuba umucyo mu isi, nk’uko bigaragara muri Matayo 5:14 hagira hati: “Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.”

Korali Philadelphia irahamagarira Abakristo bose gukomeza kuba intumwa z’amahoro n’urukundo aho bari hose.

“Uruhare rw’abakristo ni ugukomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwimakaza amahoro, urukundo n’ubuvandimwe, no kubiba imbuto nziza bakomora kuri Kristo bizeye aho baherereye hose.”- Philadelphia

Mu gusozanya n’icyizere cy’ahazaza, iyi Korali yanashingiye ku magambo yanditse muri Yobu 14:7 agira ati: “Erega hariho ibyiringiro y’uko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome.”

Indirimbo yabo nshya yakorezwe mu buryo bwa Audio na Leopord, amashusho afatwa na Sinta Films, ishyirwaho umucyo bwa nyuma na Boy Cutter nk’umwe mu batunganya amashusho (video editor).

TWIBUKE TWIYUBAKA

Philadelphia Choir, ADEPR Nyamata, yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu kwibuka, mu kwiyubaka no mu gusigasira amateka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.