× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

The Ben yatangaje icyafashije Chryso Ndasingwa kuzuza BK Arena anavuga ko yari kwitabira igitaramo cye bikanga

Category: Artists  »  May 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

The Ben yatangaje icyafashije Chryso Ndasingwa kuzuza BK Arena anavuga ko yari kwitabira igitaramo cye bikanga

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben cyangwa Tiger B, yatangaje ko yifuje kujya mu gitaramo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chryso Ndasingwa yakoreye muri BK Arena, ariko akagira impamvu yihutirwa yatumye ataboneka.

BK Arena, ni inzu bivugwa ko itinywa na benshi ariko Chyrso Ndasingwa utamaze imyaka itanu mu mwuga we akaba yarayitinyutse, ndetse akayuzuza, ibintu byakozwe na Israel Mbonyi gusa, dore ko abandi banyuranye babigerageje bikanga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024, The Ben yatangaje ko yari kuboneka muri iki gitaramo, ndetse anakomoza ku mpamvu yatumye Chryso Ndasingwa abasha kuzuza iyi nzu itinywa na benshi nubwo The Ben we atari ko abibona.

Dore uko yasubije iki kibazo: “The Ben, twabonye uvuga ko wari kwitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa ukabura umwanya, yujuje BK Arena, yujuje ibihumbi by’abafana, ese ubona biterwa n’iki ku kuba abahanzi bo mu Rwanda batinya BK Arena, ese twafata The Ben na we nk’umuhanzi utinya BK Arena?”

The Ben yasubije agira ati: “Mbere na mbere nta bwo nemeza ko abahanzi batinya BK Arena, ikindi igitaramo cy’umuntu umwe ni igitekerezo ubundi. Uwo ni umuntu uvuga ngo reka mbikore ngenyine, iyo umuntu rero atumiyemo abandi bantu babiri, batatu, ni nko kuvuga ati ‘mu by’ukuri mfite inshuti dushobora kwicara hano tugaha abantu ikintu.’”

Asa n’ugaruka ku cyafashije Chryso Ndasingwa kuzuza BK Arena, The Ben yagize ati: “Ni ukuvuga ngo igitaramo cy’umuntu umwe ntigihagije, nk’urugero ndamutse mvuze ngo reka nkorere igitaramo muri BK Arena, byangora kugira ngo ngikore ngenyine. Mfite inshuti nyinshi nakumva ko byambera byiza turamutse tubaye turi kumwe. Muri make ni igitekerezo, si ibintu bikaze.”

Birumvikana ko yavugaga ko Chryso Ndasingwa yabashije kuzuza BK Arena kubera ko yari yatumiye abahanzi n’amakorari bafitanye ubucuti, kandi birumvikana kuko bose bafite abakunzi batandukanye.

Icyakora ibyo The Ben yatangaje bitandukanye n’uko abakunzi ba Chryso Ndasingwa babibona kuko bo baherutse ahubwo kumusaba kuzakora ikindi gitaramo ari wenyine kuko ari bwo bataramana nawe umwanya munini ibizwi nka ’One Man Concert’.

Iki gitaramo Chyrso Ndasingwa yacyise "Wahozeho Album Launch". Cyabaye tariki ya 05 Gicurasi 2024, kibera muri BK Arena akaba yaramurikiyemo album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe.

Ku rutonde rw’abamufashije hari Asaph Music International, Papi Clever na Dorcas, Aime Uwimana, lshimwe Josh, True Promises n’abandi, ibyatumye abasha kuzuza ibihumbi by’abafana muri Kigali BK Arena yakira abagera ku bihumbi icumi bicaye neza.

Chryso Ndasingwa

The Ben

Chryso Ndasingwa yanditse amateka yo kuzuza BK Arena

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.