× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

The Ben yabwirije abafana be muri BK Arena anabateguza igitaramo cye cya Gospel mu 2026

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

The Ben yabwirije abafana be muri BK Arena anabateguza igitaramo cye cya Gospel mu 2026

Umuhanzi Mugisha Benjamin benshi badatinya kuvuga ku mugaragaro ko ari umunyamugisha, The Ben wabaye ikirangirire mu muziki, yatangaje ko ashobora kuzongera gukorera igitaramo muri BK Arena ari kuramya Imana.

Ni mu gitaramo yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 1 Mutarama 2025, bivugwa ko cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 6,500. Muri iyo mbaga y’ababarirwa mu bihumbi bari biganjemo abafana n’abakunda uyu mugabo by’indani, abahanzi n’abandi batandukanye, yavuze amagambo akomeye na we ubwe atari azi ko ari buvuge, arushaho guhamya ko akunda Imana.

Yagaragaje ko mu mwaka utaha cyangwa ikindi gihe azongera gukora igitaramo, ashobora kuzaba ari kuririmba indirimbo ziramya Imana, bivuze ko yaba yarabaye umuhanzi wa Gospel. Yagize ati: “Ndatekereza ko hari icyo Imana ishaka kuzankoresha umunsi umwe ukwiriye. Ntimuzatungurwe umwaka utaha [2026], igihe nk’iki, tuje hano tuje kuramya Imana.”

Yakunze kubigarukaho cyane, dore ko na mbere y’igitaramo yabanje kujya mu rusengero kugira ngo ahasoreze umwaka, ndetse ahatangirire undi, nk’umukozi w’Imana, yabwiye abari mu rusengero ati: “Nagombaga kurangiriza umwaka mu nzu y’Imana (…).

Njye nkunda Imana cyane ku buryo burenze urugero, kandi nzi ko igihe nikigera Imana izankoresha, kandi nzayikorera.” Yahereyeko aririmba indirimbo ye ya Gospel yise Ndaje, kandi nk’uko by’umvikana, nta bundi buryo azakoreramo Imana bitanyuze mu ndirimbo, cyane ko avuga ko azayikorera kandi asanzwe ayikorera.

Ari mu gitaramo, yumvaga ari amahirwe afite yo kubwira abo bantu bangana batyo ko bakwiriye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwabo. Yakoresheje ayo mahirwe neza arababwira ati: “Ngize amahirwe make nshobora kubona mu gihe kirekire, yo kubabwira ko Yesu ari Umwami n’Umukiza. Igihe gikwiriye, uzamwakire, kandi azakubera Umwami wawe kandi azaguha umugisha udasanzwe.”

Igitaramo cyari icyo gushimisha abantu, abaririmbira, na we ubwe ntiyari azi ko arabwiriza abacyitabiriye. “Aya magambo sinigeze nyateganya, sinigeze nyandika, anjemo nonaha. Ariko ndabinginze, mwese mugire igihe cyo kwegera Imana, kandi muzirikane ko Yesu ari inzira n’ukuri n’ubugingo.”- The Ben.

Uyu muhanzi yakoze indirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana, zirangajwe imbere n’iyo yakoranye na Dr. Tom Close yitwa Thank You, hamwe na Ndaje akunda kuririmba iyo ari mu rusengero.

The Ben yatangaje ko azakorera Imana aririmba Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.