× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Thacien Titus uri mu gahinda ka Se uherutse kwitaba Imana yatabaje Imana mu ndirimbo nshya "Nkomeza"-VIDEO

Category: Artists  »  1 month ago »  Alice Uwiduhaye

Thacien Titus uri mu gahinda ka Se uherutse kwitaba Imana yatabaje Imana mu ndirimbo nshya "Nkomeza"-VIDEO

Umuramyi Thacien Titus uherutse gupfusha Papa we yafataga nk’icyitegererezo, yashyize hanze indirimbo yise "Nkomeza".

Mu minsi mike ishize ni bwo umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku izina rya Thacien Titus yashenguwe n’urupfu rwa se. Uyu mubyeyi yatabarutse azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Muri iyi ndirimbo "Nkomeza", avuga ibihe bigoye by’umugenzi ujya mwijuru ati: "Uru rugendo rumbanye rurerure, ibicantege na byo biragwiriye, inyuma yanjye hari ingabo za Farawo, imbere yanjye ndahabona inyanja, hirya no hino hari imisozi miremire, jyana nanjye Mwami ntazagwa mu nzira".

Indirimbo z’uyu muramyi zikunze gukora ku mitima y’abazumva ziba zisa n’izirimo akababaro ndetse no gukumbuza abantu iby’urugemdo rugana mu ijuru. Thacien yari amaze iminsi asohoye indirimbo nziza "Izakumara amarira" igaruka ku nkuru mpamo y’umubyeyi wataye umwana, hanyuma umwana agahora abaza se aho nyina yagiye.

Thacien Titus ni umwe mu bahanzi ba gospel batsindiye ibihumbi maganane (400,000 Frw ) muri MTN Caller Tunes. Ni amarushanwa yabaye muri MTN Rwanda yo guhemba indirimbo yakunzwe kurusha izindi mu ndirimbo zitabirwaho (Caller tunes.

Icyo gihe indirimbo ‘Aho ugejeje ukora’ yatsinze izindi zahatanaga muri iri rushanwa ryari ririmo abandi bahanzi barimo Gabi Kamanzi, Theo Bosebabirera na Tonzi.

Thacien Titus yamamaye mu ndirimbo zirimo: "Aho ugejeje ukora","Uzaza ryari Yesu", "Uzampe iherezo ryiza", "Mpisha mu mababa", "Rwiyoborere", "Haburaho gato", "Impanuro", "Nshyigikira" n’izindi. Thacien Titus afite umufasha we akunda cyane ndetse aherutse no guha impano y’imoroka Mukamana Christine barushinze ku wa 22 Kanama 2015.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.