Thacien Titus umwe mu baramyi bo mu itorero rya ADEPR yatanze umuti watuma itorero rya ADEPR rigira abahanzi bari ku rwego mpuzamahanga.
Itorero rya ADEPR ni rimwe mu matorero afite abaririmbyi benshi. Gusa ariko n’ubwo umubare uri ku rwego rwo hejuru, usanga mu bahanzi bo muri iri torero bari ku rwego mpuzamahanga ari mbarwa.
Iki kibazo usanga atari abahanzi nyir’izina bihangayikishije dore ko n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR buhangayikishijwe n’iki kibazo kabone n’ubwo bamwe mu bahanzi babarizwa muri iri torero barishinza kutita ku mpano.
Hari n’amakuru avuga ko Umushumba Mukuru w’iri torero Rev Pastor Ndayizeye Isaie ashobora kuba adafite iri vugabutumwa ry’abahanzi mu murongo we ahanini bitewe n’imyitwarire idahwitse yagaragaye kuri bamwe.
Abakurikiranira hafi itorero rya ADEPR bakaba bakomeje kugaragaza ko bimwe mu bibazo abahanzi basengeramo bahura nabyo bishingiye ku kuba batiga umuziki cyangwa ngo bawufate nk’umwuga ahubwo ugasanga abenshi bakora ubuhanzi nk’umuhamagaro.
Mu kwezi Kwa 8 mwaka wa 2022, Itorero rya ADEPR ryatangaje ko rigiye gufasha abahanzi baryo kwiga umuziki kugira ngo bakore umuziki ujyanye n’igihe. Hari mu kiganiro n’abanyamakuru, cyo kuwa 31/08/2022 muri Dove Hotel.
Umushumba wa ADEPR Ururembo rwa Kigali, Rev Rurangwa Valentin, yabwiye abanyamakuru ko kuwa Kabiri w’iki cyumweru, bakoze inama n’abahanzi barenga 100 bo muri ADEPR, barebera hamwe icyateza imbere umurimo bakora w’uburirimbyi bikabagirira inyungu ndetse n’Itorero babarizwamo. Yavuze ko abahanzi basobanuriwe isura/ishusho bifuzwaho ku muziki bakora.
Yatangaje kandi ko umwaka utaha wa 2023, bazatangira kohereza abahanzi kwiga umuziki mu mashuri asanzwe awigisha. Ni mu rwego rwo kubafasha gukora umuziki basobanukiwe neza, bafitemo ubumenyi. Yavuze ko muri iki gihe, Isi iri gusaba abayituye gukora ibyo bize.
Ibi uyu Mushumba w’iri torero yabigarutseho nyuma yo kubwira abahanzi mu nama yindi yabahuje yabereye ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge ko yifuza ko bakora umuziki urenga ku kibuga cy’indege ikanombe anabashishikariza gukora umuziki mu buryo bwa live anabahishurira ko abahanzi baririmba mu buryo bwa playback mpanda yabo ishobora kuba iri mu marembera.
Thacien Titus ni umwe mu bahanzi babashije kwambuka ikiraro cyitwa "Sinzi ibyo ndimo". Uretse kuba amaze igihe kinini muri muzika, ni umwe mu bahanzi bafite umwimerere mu miririmbire dore ko afatwa nk’umwami w’injyana ya Country Music kuko indirimbo ahimba ziririmbye muri iyi njyana ziri ku kigero cya 95%.
Yubakiwe izina n’indirimbo "Aho ugejeje ukora", akomeza gushimangira igikundiro cye mu ndirimbo nka "Mpisha mu mababa", "Uzaza ryali Yesu", ndetse n’izindi.
Uretse ibyo, ni umwe mu bahanzi bubahwa na bagenzi babo babarizwa mu yandi matorero. Ibyo bigaragarira mu mibanire usanga afitanye n’abandi bahanzi.
Ni umwe mu bantu kuririmba byahinduriye ubuzima dore ko channel ye kuri ubu ikurikirwa n’abantu 86.1 k subscribers mu gihe indirimbo "Aho ugejeje ukora" imaze kurebwa n’abasaga 2.2 millions.
Iyo urebye usanga akurikirwa ku rwego rumwe na Prosper Nkomezi kuri ubu ukurikirwa n’abantu ibihumbi 86.2 gusa wagera ku ndirimbo zikunzwe cyane Thacien akaba ku ruhembe rwo hejuru. Indirimbo "Nzayivuga" ifatwa nk’ibendera rya Prosper Nkomezi yarebwe n’abantu 1.3 millions.
Aganira na Paradise.rw, Thacien Titus yavuze ko mu mboni ze kutagira Management (abajyanama) ariyo mbogamizi nyir’izina ituma abahanzi ba ADEPR batagera ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati: "Impamvu abahanzi ba ADEPR batagera ku rwego mpuzamahanga ni uko batagira ishyaka ryo kugira abajyanama ndetse n’abarebera inyungu zabo babizobereyemo".
Yunzemo ko abaramyi bayoboye umuziki w’iki gihugu usanga bafite abajyanama basobanukiwe n’iterambere. Yatanze urugero rwa Israel Mbonyi ufashwa na David Bayingana ukomeje kumufasha gufata Afurika y’Iburasirazuba.
Yongeyeho ko abahanzi bateye imbere usanga mu bajyanama babo atari ihame ngo babe ababarizwa mu gisata cya Gospel kuko ari bo bamenyereye urugamba rw’inyuma y’ikibuga.
Yunzemo ko na bamwe bakorana n’abajyanama babiyambaza mu gihe bafite ibitaramo gusa.
Thacien Titus akaba yatanze umuti ko abahanzi bo muri ADEPR bakwiye gushaka abajyanama.
Yavuze kandi ko abahanzi bo muri ADEPR badakwiye kwitandukanya n’abandi bahanzi batabarizwa mu gisata cya Gospel (Aba Secular). Yagize ati: "Abahanzi bo muri ADEPR ntibakwiriye kwitandukanya n’abandi bahanzi baririmba secular dore ko hari byinshi bibahuza".
Yavuze ko bakwiye gutandukana gusa mu butumwa baririmba no mu myitwarire. Yasobanuye ko hari byinshi bakwiye kubigirago nk’itegurwa ry’ibitaramo ndetse bashobora no kubafasha mu bindi.
Yavuze ko Israel Mbonyi akwiye kuba urugero rwiza rwo kwigiraho dore ko usanga ari inshuti magara n’abahanzi babarizwa muri secular bitewe n’uko hari ibyo aba abakeneyeho.
Nko mu bukwe bwa The Ben, ni umwe mu baburirimbyemo. Yongeye kugaragara ari mu bashyigikiye Bruce Melodie ubwo yamurikaga ikipe Basketball yashoyemo imari.
Ibi Thacien yavuze ko bituma aba bahanzi bamushyigikira cyane mu bikorwa bye yagira n’igitaramo bakakitabira. Yavuze ko ushobora kwegera The Ben akaguha inama yatuma umuziki wawe ukundwa muri America, Bruce Melodie akakubwira ibanga yakoresheje ngo abone amasezerano y’imikoranire n’ibigo bikomeye nka MTN n’ibindi.
Iki kibazo kikaba cyaragarutsweho n’abahanzi batandukanye biganjemo ababarizwa mu itorero rya ADEPR bahuriye mu rubuga rwitwa "Abadasiganwa Family".
Abadasiganwa Family ni urubuga ruhuza abahanzi batandukanye hagamijwe kugarura urukundo mu bahanzi. Iri huriro rimaze igihe gito rishinzwe rikaba ryarashyizweho biturutse ku gitekerezo cya Thacien Titus ubwe.
Imvo y’imvano y’iri huriro ryaturutse ku gitekerezo cya Thacien Titus ubwo yahuzaga aba bahanzi hagamijwe gusura umuhanzi Siras bita "Ibya Yesu ni Ku murongo".
Thacien Titus yatanze umuti watuma abahanzi bo muri ADEPR bagera ku rwego mpuzamahanga
Meddy na The Ben bafatwa nk’abahanzi b’ibihe byose mu Rwanda, ni umugisha kuba Meddy yariyiziye muri Gospel. Abahanzi bo muri ADEPR bamwegereye bamukuraho inama nziza. begereye kandi The Ben cyangwa Bruce Melodie babakuraho inama z’ingirakamaro nk’uko Thacien Titus abihamya
Thacien Titus afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi babarizwa muri ADEPR