× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Karongi: Abajura bacucuye urusengero rusengerwamo n’amatorero 3 ariyo ERC, EAR na Zion

Category: Ministry  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Karongi: Abajura bacucuye urusengero rusengerwamo n'amatorero 3 ariyo ERC, EAR na Zion

Abajura biraye mu rusengero rwo muri Karongi biba buri kintu cyose cyari kirimo. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023.

Uru rusengero rukorerwamo n’amatorero atatu (3) arimo Restoration Church, Anglican na Zion Temple aho bagenda bahana amasaha yo guterana.

Hakizimana Pacifique, umuyobozi w’itorero rya Evangelical Restoration Church Rubengera, yemeje aya makuru ubwo yaganiraga n’umunyamakuru. Yarondoye ibikoresho byose by’urusengerp byibwe birimo ibikoresho by’umuziki, intebe 72 n’ibindi.

Yagize ati: "Mu gitondo ni bwo twamenye ko badusahuye, batwaye intebe nshya twari tumaze iminsi mike tuguze, 72, ndetse banatwara bafure (speakers) ebyiri, imikeka ibiri, microfone zitagira imigozi ebyiri zifite agaciro k’ibihumbi 80 Frw ndetse na ka matela gatoya".

Yakomeje avuga ko "RIB yahageze ndetse n’ubuyobozi, wenda reka turebe ko hari icyo badufasha." Yabajijwe niba bataragize uburangare kuko bafungishaga akagufuri gato nta serire iriho kandi harimo ibintu by’agaciro, maze yemera ko barangaye kuko umuzamu bari bafite yagiye bagatinda kuzana undi.

Bamwe mu baturage baturiye uru rusengero baratunga agatoki abapasiteri bahasengera. Umwe yagize ati: "Biriya bintu byapakiwe mu modoka iyo aba ari ibisambo bisanzwe byari gutwara bafure. Bigaragara ko umuntu wabitwaye ntacyo yikangaga, buriya ni umwe muri bo wigiriye gushinga urusengero ahandi".

Habimana Viateur, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kibirizi yatangaje ko baje bahurujwe n’umwe mu ba Pasiteri ababwira ko bibwe basanga koko inkuru ari ukuri. Ati "Ni byo koko twasanze baciye ingufuri. Twazanye na RIB ngo iperereza ritangire ariko nabo bagize uburangare, nta na serire yarimo, n’akagufuri gato baciye.

Amakuru avuga ko ibyibwe bifite agaciro gasaga Miliyoni 1 Frw. Andi makuru avuga ko muri uyu murenge hasanzwemo abajura ndetse n’abashikuza amaterefone n’amasakoshi.

Sc:Umuryango.rw

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.