× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Taste of Heaven: Dore inkangara 7 ziterekewe Dominic Ashimwe n’abakunzi be

Category: Artists  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Taste of Heaven: Dore inkangara 7 ziterekewe Dominic Ashimwe n'abakunzi be

Ibi bintu bizatungurana mu gitaramo cyateguwe n’umuramyi Dominic Ashimwe.

Ibi bintu nibiba, ntibizatungure Dominic Ashimwe n’abazitabira "Taste of Heaven"

Iyo bavuze izina Dominic Ashimwe, benshi mu matwi yabo bahita bumva ingingo zabo zizamutsemo amashimwe n’ibyiyumviro byo guhimbaza Imana.

Iyo ndimo kwandika kuri uyu muramyi usobanuye byinshi, nshiduka wino yambanye iyanga bitewe n’icyo asobanuye mu buzima bw’umwuka ndetse no mu misokoro ya benshi umenya yarababayemo nka ADN.

Gusa nkahumurizwa n’uko abasoma inyandiko ivuga ku rugendo rw’uyu muhanuzi uhanurira mu ndirimbo zuje ubutumwa bwuje impanuro, zomatanisha abantu kuri Yesu Kristo batarambirwa.

Reka ntarambira abasomyi. Kuri uyu wa 5, tariki ya 24/03/2023, ahitwa Solace ku Kakiru, nk’uko bigaragara ku ifishi y’ubutumire, hazabera igitaramo gikomeye cy’uyu muramyi. Ni igitaramo yise "Taste Of Heaven Worship Atmosphere".

Uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Ashimwe azifatanya n’abahanzi batandukanye kuri ubu ataragaragaza dore ko arangwa no kugira ubwiru ibikorwa bye kugeza igihe cyashyizweho.

Paradise.rw ikaba yabateguriye ibintu 7 bizatungura umuhanzi Dominic Ashimwe n’abakunzi be yaba mu mitegurire y’iki gikorwa ndetse no ku munsi nyirizina

1.Abamubaza ngo kwinjira ni angahe: Kwinjira muri iki gitaramo ni Ubuntu nk’uko bisanzwe bigenda ndetse akaba yabigaragaje kuri affiche. Gusa uyu muhanzi ntazatungurwe no guhamagarwa n’abantu batandukanye bamubaza ngo kwinjira ni angahe, dore ko kuva uyu mwaka wa 2023 watangira, ibitaramo bikomeye byo muri gospel byagiye birangwa no kwinjira wishyuye.

2.Ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru: Kuva mu mwaka wa 2009, ibikorwa bitegurwa n’uyu muramyi byagiye birangwa n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru.

Akarusho k’iki gitaramo ni urukumbuzi afitiwe n’abakunzi be dore ko yaherukaga gukora igitaramo cye bwite kuwa 11/12/2016 akaba ari igitaramo yari yise "The Victory Live Gospel Concert" cyabereye mu rusengero rwa New Life Bible church Kicukiro, n’ubwo atahwemye kwitabira ubutumire mu bitaramo bitandukanye, harimo icyabereye mu gihugu cy’u Bubiligi kuwa 22 Nzeli 2018 cyiswe Soiree de Louange.

3.Ntimuzatungurwe n’indirimbo Nshya: Mu minsi ishize uyu muramyi yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram mu buryo bwa live asaba abakunzi be kuganira nawe. Umwe mu bakunzi be yamubajije igihe azashyirira hanze indirimbo nshya, mu kumusubiza ati "Ziri gukorwa, n’ubu tuvugana ndi muri studio". Mwitegure indirimbo nshya kuko na Dominic ashobora kuzatungurwa no kwisanga yaririmbye indirimbo kandi wenda atari yabiteganyije.

4.Gucutsa Papi Clever no kubyara abandi bana: Mu byo azwiho, harimo no kuzamura impano z’abaririmbyi kandi bikarangira inzozi ze zisohoreye muri bo. Ubwo yiteguraga igitaramo cye giheruka, yabajijwe impamvu atatumiye amazina asanzwe amenyerewe muri Gospel ahubwo agahitamo gutaramana na Papi Clever na Bosco Nshuti batari bafite izina rinini icyo gihe.

Yasubije ko aba nabo ari Igihe cyabo cyo gukora ndetse ateguza abakunzi ba Gospel kuzabona impano ikomeye iri muri aba bana dore ko bari bakiri bato. Ni ko byagenze koko bavuyemo ibyamamare. Abitabiriye iki giterane batashye bahimbaza Imana ku bw’Imirimo ikomeye yakoresheje aba baramyi. Mwitege andi mazina atamenyerewe azamurikwa!

5.Live y’umwimerere: Kimwe mu bintu bikomeye azwiho, ni ukuririmba mu buryo bwa live. Abakunzi b’umuziki wa live bazashirira inyota muri iki gitaramo.

6.Gusabwa kuririmba indirimbo zo hambere: Indirimbo nka "Ari kumwe natwe", "Ntihinduka", "Nemerewe kwinjira", "Nditabye", "Ntacyadutanya", ni zimwe mu ndirimbo uyu muramyi yasohoye mu ntangiro z’urugendo rwe, zikaba ari zimwe mu zigize Album ye ya 1.

Bitewe n’ubutumwa bukomeye bukubiyemo, usanga abantu benshi barazigize igice cy’ubuzima bwabo. N’ubwo bikekwa ko azamurika izindi ndirimbo nshya, ntazatungurwe no gusabwa izi ndirimbo dore ko igitaramo bye birangwa no gusangira ijambo n’abakunzi be.

7.Utundi dushya tutamenyerewe:: Buri gitaramo, uyu muhanzi azana udushya tutamenyerewe muri Gospel. Nko mu gitaramo "The Victory", abakitabiriye ntibazibagirwa uburyo yifatanyije n’itsinda ryatoranyijwe bakaririmba indirimbo ya Alexis Dusabe nawe wari ku ruhimbi mu Ijwi rya Base bugashimisha abitabiriye iki gitaramo.

Ntukwiriye kubura muri iki gitaramo cya Dominic Ashimwe

Nanjye nsoze nti, ’Kuhabura birutwa no kuburara"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.