Uzumva bamwe babwirana ngo ’igihe tugezemo urakizi?’, aho baba bashaka kumvikanisha ko turi mu isi y’iterambere ryihuta cyane abo usabwa kujyana n’igihe, iyo utabikoze gutyo urasigara.
Bakobwa, niba mudashaka gusigara inyuma mu iterambere, musome iyi nkuru kandi muyikoreshe icyo mushaka wa mugani wa’ab’ubu. Mu gisata twise "TPN Fashion", tuzajya tubashakira imyambaro igezweho mu kubafasha kudasigara inyuma. Kuri iyi nshuro twabazaniye inkweto ndende buri mukobwa wese w’umusirimu akwiriye kwambara mu 2023, ahantu hanyuranye.
Twakoze iyi nkuru twifashishije iya The New York Post ifite umutwe ugira uti "25 most comfortable heels for work, weddings and everything else in 2023". Urasangamo ubwoko bw’inkweto zigezweho kandi zitanga amahoro ku mwali n’umubyeyi uzambaye. Ndetse n’ibiciro byazo n’ahantu zagenewe cyangwa se aho biberanye yaba mu bukwe, mu rusengero, mu kazi n’ahandi.
Paradise.rw irakwibutsa ko uwambaye neza agaragara neza, bityo ukwiye kujya wambara ibigezweho, bikubahisha kandi bikubahisha n’aho ugiye. Ngayo reba izi nkweto 15 ziri mu zigezweho ku Isi by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, niba utazifite uharanire uko wazigura kuko nutazambara bazahora bakunyuzamo ijisho.
1. Most Comfortable Heel Over All: Cole Haan Grand Ambition Pump, $180
Iyi nkweto, iragura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180, ukaba wayambara ahantu aho ariho hose ni ukuvuga ku kazi, mu bukwe, mu birori, inama, mu rusengero n’ahandi.
2. Most Comfortable Strappy Heel: Marc Fisher Gavery Sandal, $70, original price: $80
Ni nziza cyane kandi irahendutse aho igura 70,000 Frw gusa, ariko Original yayo igura 80,000 Frw. "Nkunda izi nkweto!! Icyatsi ni cyiza cyane...." Umwe mu bambaye izi nkweto.
3. Most Comfortable Nude Heel: Naturalizer Vera Dress Sandal, $110+
Kuva ku bihumbi 110 Frw kuzamura, wabona izi nkweto. Ni inkweto nziza cyane wakwambara igihe uteganya kumara igihe kinini ku rugendo kuko zifasha agatsitsino gutekana cyane. Uwazambaye, yavuze ko agatsinsino katari korohewe nyuma y’amasaha atandatu yambaye izindi nkweto zitari izi, ubu yarasubijwe.
4. Most Comfortable Wedding Heel: Inez Sara: Soft Gold, $248
Nubwo bigaragara ko zihenze, ariko ni nziza cyane ku muntu ufite ubukwe cyangwa wabutashye. Ziragura 248,000 Frw. Umuntu uzwi cyane kuri Instagram, Kari S, yashimagije cyane izi nkweto.
5. Most Comfortable Clubbing Heel: Kelly & Katie Blaken Pump, $60, original price: $75
Ku mafaranga yawe 75,000 Frw wagura izi nkweto. Ni nziza cyane igihe ugiye ahantu uri bukenere kubyina kuko ikirenge kiba gitekanye. Ni nde se udashaka kworoherwa mu gihe abyina?. Baririmbyi, namwe mukunda gutamba, izi nkweto ni zo zanyu.
6. Most Comfortable Work Heel: Everlane The Day Heel, $160
Ni inkweto zakubera cyane igihe ugiye ku kazi ndetse wanazambara igihe ushaka kugenda n’amaguru umwanya munini. Ziragura 160,000 Frw.
7. Most Comfortable Heel For Standing All Day: Margaux The Heel, $275
Niba uteganya kuyobora inama y’igihe kirekire cyangwa ukaba uri bwitabire ibirori runaka biri bugusabe kumara umunsi wose uhagaze, "Margaux The Heel" nizo nkweto ukwiriye kwambara. Ntibaguhende ziragura 275,000 Frw gusa.
8. Most Comfortable Block Heel: Vivaia Round-Toe Chunky Heels, $145+
Ziragura 145,000 Frw, zikaba zitanga amahoro ku wuzambaye kurusha kwambara inkweto ngufi. Zigaragara neza cyane, nawe zakubera!.
9. Most Comfortable Commuting Heel: LifeStride Sevyn Pump, $70
Ni nziza kandi ntabwo zihenze cyane kuko zigura 70,000 Frw. Umukobwa wazambayeho akazishimira, yagize ati: "Nazambaye amasaha 10 umunsi wose, kandi mberewe cyane."
10. Most Comfortable Mule Heel: The Kiera Mule Sandal, $138
Biroroshye kuzambara. Zigaragaraho imishumi y’uruhu, ibintu byumvikana ko ari inkweto zikomeye. Ziragura 138,000 Frw ku isoko.
11. Most Comfortable Pointed-Toe Heel: Nina Shoes NINA60 Crystal Patent, $69, original price: $99
Original y’izi nkwero iragura 99,000 Frw. Ni inkweto zigezweho cyane wakwambara ahantu hose, kuva ku meza kugera mu gitaramo, kandi bikakorohera cyane kubyina. Uzambaye, aba aberewe cyane.
12. Most Comfortable Sleek Chunky Heel: Sarah Flint Perfect Round Toe Pump 70, $550
Ziboneka mu mabara atandukanye, zikaba zigura akayabo kuko kugira ngo uzitunge iwawe wishyura 550,000 Frw ni ukuvuga kimwe cya kabiri cya Miliyoni y’amanyarwanda.
13. Most Comfortable High Heel: Dr. Liza Pump, $378
Izi nkweto zitwa Dr. Liza Pump zigura 378,000 Frw. Ni zo nkweto ndende zitanga umutekano mwinshi ku muntu uzambaye. Niba washakaga bene izo nkweto, urasubijwe, uzashimire Paradise.rw.
14. Most Comfortable Colored Heel: Sam Edleman Dori Kitten Heel, $90, original price: $120
Ikiza cy’izi nkweto ni uko wazambara igihe cyose waba wambaye ibirebire cyangwa ibigufi, kandi ukaba uberewe cyane. Original ni 120,000 Frw, ariko no ku bihumbi 90 Frw wazibona nziza cyane.
15. Most Comfortable Designer Heel: Prada High-Heeled Sandals, $1,250
Ni nziza cyane ariko witonde zirakosha kuko zigura arenga Miliyoni y’amanyarwanda. 1,250,000 Frw. Gusa iyo uzambaye, uba wumva uri Umwamikazi ndetse wumva usa na Miliyoni y’amafaranga bitewe n’ukuntu uba wumva uryohewe muri wowe kandi uberewe pe!.
Izi nkweto tukweretse si zo gusa wakwambara ukarimba, ahubwo hari n’izindi kandi zihendutse zirimo izigura 10,000 Frw aho wazambara ukarangarirwa na benshi kubera kuberwa.
Izi nkweto zitwa "ShoeDazzle Jenala Espadrille Wedge", zigura 53,000 Frw ariko no kuri 10,000 Frw ($10) urazibona nziza cyane, kandi ikindi wamenya ni uko zambarwa n’abasirimu ndetse n’abanyacyubahiro bo ku rwego rwo hejuru (VIP members).