× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Miss Vanessa Raissa amaranye imyaka 3 mu gituza Tattoo ya Zaburi 35

Category: Fashion  »  October 2022 »  Editor

Miss Vanessa Raissa amaranye imyaka 3 mu gituza Tattoo ya Zaburi 35

Raissa Vanessa Uwase wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2015, akomeje ivugabutumwa mu buryo butamenyerewe.

Kuva mu mwaka wa 2019 ni bwo Miss Vanessa yatangiye kugaragaza amafoto ye afite igishushanyo (Tattoo) cya Zaburi 35 mu gituza cye ku ruhande rw’ibumoso. Yigeze gutangaza ko iki icyanditswe ari isengesho ryakundaga kwifashishwa n’umubyeyi we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Miss Vanessa asanzwe ari umukristo mu Itorero rya Zion Temple Gatenga. Yahatanye muri Miss Rwanda 2015, yegukana umwanya w’igisonga cya mbere, ikamba nyir’izina rikaba ryaregukanywe na Miss Kundwa Doriane wo muri Women Foundation Ministries ariko kuri ubu utuye muri Canada.

Vanessa ni Umuyobozi Mukuru (CEO) akaba n’Uwashinze kompanyi yitwa Her Majesty Vanessa icuruza ibikoresho byongera ubwiza. Avuga ko ibi bikoresho biramba kandi bikaba ari umwimerere. Ibi bikoresho bye binaboneka ku rubuga rwe www.hermajestyvanessa.com

Ibyo wamenya kuri Zaburi 35 iri mu gituza cya Miss Vanessa. Igizwe n’imirongo 28. Iki cyanditswe Zab 35:1-28 kiragira kiti:

[1]Zaburi ya Dawidi.Uwiteka burana n’abamburanya,Rwana n’abandwanya.

[2]Enda ingabo nto n’inini,Uhagurukire kuntabara.

[3]Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza,Ubwire umutima wanjye uti “Ni jye gakiza kawe.”

[4]Abashaka ubugingo bwanjye bamware bagire igisuzuguriroAbajya inama yo kungirira nabi basubizwe inyuma,Baterwe ipfunwe.

[5]Babe nk’umurama utumurwa n’umuyagaKandi marayika w’Uwiteka abirukane.

[6]Inzira yabo ibe umwijima n’ubunyereri,Kandi marayika w’Uwiteka abagenze.

[7]Kuko bantegeye ikigoyi ku bushya badafite impamvu,Kandi badafite impamvu bateze ubugingo bwanjye ubushya.

[8]Kurimbuka kumutungure,Ikigoyi yateze abe ari we gifata ubwe,Akigwemo arimbuke.

[9]Ni bwo umutima wanjye uzishimira Uwiteka,Uzishimira agakiza ke.

[10]Amagufwa yanjye yose azavuga ati“Uwiteka ni nde uhwanye nawe? Kuko ukiza umunyamubabaro umurusha amaboko,Ukiza umunyamubabaro n’umukene ubanyaga.”

[11]Abagabo b’ibinyoma barahaguruka,Bakandega ibyo ntazi bakabimbaza.

[12]Ibyiza nabagiriye bakabyitura ibibi,Bikampindura nk’impfusha.

[13]Ariko jyeweho iyo barwaraga nambaraga ibigunira,Nkababarisha ubugingo bwanjye kwiyiriza ubusa,Ngasenga ncuritse umutwe mu gituza.

[14]Nkamera nk’aho ari incuti yanjye,cyangwa mwene data urwaye,Nkiyunamira nkambara ibyo kwirabura nk’uborogera nyina.

[15]Ariko ncumbagiye barishima baraterana,Abatagira umumaro banteraniraho sinabimenya,Baranshishimura ntibarorera.

[16]Bampekenyera amenyo nk’uko abakobanyi bakora,Bakobana ibiteye isoni aho abantu basangira.

[17]Mwami, uzageza he kundebēra gusa?Kiza ubugingo bwanjye kurimbura kwabo,Icyo mfite rukumbi gikize intare.

[18]Nzagushimira mu iteraniro ryinshi,Nzaguhimbariza mu bantu benshi.

[19]Abanyangira impamvu z’ibinyoma be kunyishima hejuru,Abanyangira ubusa be kunyiciranira amaso.

[20]Kuko batavuga iby’amahoro,Ahubwo bajya inama yo gushaka ibyo babeshyera abatuza bo mu gihugu.

[21]Banyasamiye cyane,Baravuga bati “Ahaa, ahaa, amaso yacu arabibonye.”

[22]Uwiteka, warabibonye ntuceceke,Mwami ntumbe kure.

[23]Ivurugute ukangukire kuncira urubanza,Urubanza rw’ibyanjye Mana yanjye, Mwami wanjye.

[24]Uwiteka Mana yanjye,Uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwawe,Be kunyishima hejuru.

[25]Be kwibwira bati “Ahaa, ni cyo twashakaga.”Be kuvuga bati “Tumumire bunguri.”

[26]Abishimira ibyago byanjye bakorwe n’isoni bamwarane,Abanyirata hejuru bambikwe isoni n’igisuzuguriro.

[27]Abakunda ko ntsinda nk’uko bikwiriye nibavuze impundu bishime,Iteka bavuge bati “Uwiteka ahimbazwe”,Wishimire amahoro y’umugaragu we.

[28]Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe,Ruzavuga ishimwe ryawe umunsi wire.

Miss Vanessa yishyize mu gatuza umurongo wo muri Bibiliya

Uyu mukobwa yishyizeho Tattoo ya Zaburi 35

Miss Vanessa asengera muri Zion Temple

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.