× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga – Inyogosho ye yaba ari ikibazo?

Category: Fashion  »  October 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Israel Mbonyi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga – Inyogosho ye yaba ari ikibazo?

Bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro cyane cyane mu gisata cyo kuramya no guhimbaza Imana bavuga ko ubu bitangaje kubona bamwe mu bahanzi nka Israel Mbonyi bagira inyogosho nk’iye!

Bamwe bagira bati: “Inyogosho ye yarayihinduye.” Uwitwa Shadu ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 250 kuri YouTube we agira ati: “Sinemeranya n’inyogosho Israel Mbonyi afite, yarayihinduye cyane, sinyemera. Uko asigaye yiyogoshesha akawugira ukuntu, agahinduka ukuntu, nge simbyemera.”

Abantu bakomeje kugenda bahuza amashusho ye ya mbere n’ay’ubu bakabona ko harimo itandukanira, aho bamwe bibajije bati: “Mbese umukozi w’Imana yakwiyogoshesha atya, ku buryo yagera ahantu agiye kuvuga Ijambo ry’Imana, agiye kwamamaza Ubutumwa Bwiza, ikintu cya mbere bahita babona kikaba umusatsi n’inyogosho bye?”

Bivugwa ko iyo umuntu akimubona bwa mbere ahera ku musatsi mbere yo kugera ku ndirimbo. Ngo umusatsi we aba yawusizemo kanta cyane ukayagirana, ibyo ngo bikaba bidakwiriye ku muntu ufite icyitiriro cy’umukozi w’Imana.

Abandi basesenguzi bati: “Nta bwo umukozi w’Imana akwiriye kwiyogoshesha nk’umusitari w’isi. Agomba kugaragara neza ku bamureba, kandi Umukristo w’ukuri wese ibi arabyumva keretse abadasobanukiwe n’Ijambo ry’Imana n’uko umuntu w’Imana agomba kuba ameze. Abo ni bo babona ko uko yiyogoshesha nta cyo bitwaye.” Uyu yitwa Uwase Francine.

Undi witwa Gikundiro Nikole ati: “Umuntu wuzura Umwuka Wera wese ntiyakunda uko Israel Mbonyi yiyogoshesha, keretse agendera muri kirabaye. Byazatuma ntongera gucuranga indirimbo ze, kuko ab’isi ni bo biyogoshesha batyo.”

Gusa n’ubwo bamwe batinda ku musatsi we, hari abandi bamushyigikira bakavuga bati: “Gusa neza k’Umukristo si icyaha, iyo yiyogoshesheje uko abigenza aba asa neza cyane”, undi ati “Twite ku byiza akora aho kwita ku musatsi, turebe ubutumwa atanga gusa.”

Si abo gusa kuko abandi bakomeje bati: “Imana ntiyigeze itegeka abantu uko bagomba kwiyogoshesha” N’abandi bati: - “Abantu mucumuzwa n’ubusa, mwite ku butumwa atanga gusa mureke inyogosho.”

 Uwabuze icyo anenga inka agaya icebe ryayo
 Ubutumwa yamamaza ni bwiza, inyogosho nta we yagusha.
 Ubwo mutangiye kumwataka kandi ari umukozi w’Imana. Israel Mbonyi we, ihangane ukomeze umurimo w’Imana utitaye ku magambo y’abantu.
 Ubu ni ubuturage yiyogoshesha neza. Amadayimoni abarimo yarakajwe n’uko Imana iri kumusiga amavuta akayaga.”

Ni benshi bagize ibyo bavuga ku nyogosho ye, bamwe bumva idakwiriye abandi bakumva nta kibazo cyayo.

Israel Mbonyi ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda mu byiciro no mu ngeri z’umuziki nyarwanda zose, kuko atabura muri batatu ba mbere bakomeye aho wahera hose. Ni umwe mu bibitseho ibigwi byinshi byo kugeza umuziki nyarwanda kure by’umwihariko uwamamaza Ubutumwa Bwiza.

Bibiliya ivuga ko umuntu akwiriye kwirimbisha neza mu mutima kuko ari ho Imana ireba, ni ukuvuga imico myiza, aho kwibanda cyane gusa ku misatsi n’ibindi biboneshwa amaso. – 1 Petero 3: 3-4.

Israel Mbonyi abarizwa muri Evangelical Restoration Church Masoro kwa Apostle Joshua Masasu. Ni Itorero ridategeka abantu ku bijyanye n’imyambarire kuko abakobwa bashobora kwambara amajipo n’amapantalo, gusa ntibikunze kubaho kubona umukobwa waho wambara ipantalo ku ruhimbi.

Abasore baho nabo bambara buri umwe uko abyumva kandi mu buryo bwiyubashye. Nta nyogosho bajya baheza ku rubyiruko rwabo, icyakora mu bihe byashize byavuzwe ko Apotre Masasu atemera Dreads yaba ku bakobwa ndetse no ku basore.

Icyakora hari ibigenda bihinduka cyane nk’uko mbere byavuzwe ko muri Restoration Church batemera "gutera ivi", ariko kuri ubu urubyiruko rwabo ruribikora cyane.

Ibi bivuze ko Israel Mbonyi yemererwa n’Itorero abarizwamo kwiyogoshesha uko ashaka, icyakora aramutse ashyizeho Dreads cyangwa akishushanya ku mubiri Tattoo bishobora kuba byaba ari amakosa akomeye akoze bitewe n’itorero abarizwamo.

Inyogosho ya Israel Mbonyi ntiri kuvugwaho rumwe

Reba inyogosho ya Israel Mbonyi mu ndirimbo ye nshya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.