× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Stine Nyirakarama abadukanye imbaraga zidasanzwe mu kwamamaza Yesu Kristo-VIDEO

Category: Artists  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Stine Nyirakarama abadukanye imbaraga zidasanzwe mu kwamamaza Yesu Kristo-VIDEO

Nyirakarama Stine ni umukobwa ushima lmana akaba umuhanzikazi uri ku kigero cy’imyaka 24. Yavukiye mu ntara y’Iburengerazuba, i Rusizi, gusa yaje kuhava ubu akaba abarizwa mu mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gatsata.

Uyu mukobwa afite indirimbo nshya yise "Ntitunyeganyezwa" akaba yarayishyize hanze mu minsi mike ishize. Ni indirimbo iryoheye amatwi kuyumva, igasubiza abizera bose kongera gutumbira umusaraba.

Uyu muhanzikazi afite n’ikindi gihangano yashyize hanze mu mwaka wa 2021 yise "Isezerano". Iyi ndirimbo ye nshya "Ntitunyeganyezwa" imaze kurebwa n’abatari bake, ikoranye ubwenge n’ubuhanga.

Uretse no kuba Stine ari umuhanzikazi ku giti cye ni umuririmbyi akaba akorera umurimo w’Imana muri ADEPR ku itorero rya Gatsata, paruwasi ya Gasave, ururembo rwa Kigali muri korali yaho ya kabiri yitwa Salem.

Mu kiganiro Nyirakarama Stine yagiranye na Paradise yagize ati: "Nakuze nkunda kuririmba kuva mu bwana bwanjye kandi nkanjye nk’umuhanzi intego yanjye ni ugusubizamo abantu ibyiringiro no kubahumuriza".

Nyirakarama Stine yavuze kandi ko intego ye ari "ugushyira itafari hejuru y’irya bagenzi bange mu kwagura uyu murimo twahawe".

Ryoherwa n’amagambo meza akubiye muri iki gihangano cye gishya

Nyirakarama Stine, amaraso mashya mu muziki wa Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana yamahoro ikomeze kwagura Umurimo wayo binyuze mugukoresha Abakozi bayo Kandi Imbaraga ukorana Umurimo ikongerere kurushaho Imana ibahe Umugisha 🙏

Cyanditswe na: Bizise Gilbert   »   Kuwa 24/10/2023 15:17