× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Soza umwaka urinzwe nk’imboni y’ijisho utaramana na True Promise mu gitaramo "True Worship Live Concert"

Category: Artists  »  November 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Soza umwaka urinzwe nk'imboni y'ijisho utaramana na True Promise mu gitaramo "True Worship Live Concert"

Mu mpera z’umwaka, benshi bakeneye gusoza umwaka bari mu bihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana. True Promise Ministries yatanze igisubizo binyuze mu gitaramo cyiswe "True Worship Live Concert".

True Promises Ministries yateguje Abanyarwanda igitaramo gikomeye cyo kuramya Imana. True Promises Ministries ni rimwe mu matsinda amaze kuba ubukombe mu bihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba, kuri ubu ikaba yamenyesheje abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ko iri mu myiteguro yo kuzataramana na bo tariki ya 01 Ukuboza 2024.

Ni mu gitaramo cyiswe ‘True Worship Live concert’ giteganyijwe kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Iri tsinda rizafatanya n’abandi baramyi batandukanye bazatangazwa mu minsi iri imbere nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’iri tsinda.

Iki gitaramo kandi kigamije gutaramira Abanyarwanda bafashwa kwitegura impera z’umwaka wa 2024 bahimbaza Imana. True Promises yatangaje iki gitaramo nyuma y’ibihe byayo ngaruka mwaka by’iminsi 21 yo gusenga.

Muri iyi minsi 21 y’amasengesho kandi True Promises yakozemo ibitaramo by’ivugabutumwa byahembuye benshi.

Ibindi bikorwa byakozwe muri iyi minsi harimo abahugurwa ku banyamuryango bose ba True Promises kuri ’Street Evangelism’ ndetse n’amahugurwa yihariye ku byiciro bigize iri tsinda abagore, abagabo, abasore n’abakobwa.

Ibi bikorwa byakozwe ku bufatanye n’imiryango y’ivugabutumwa nka Haven Partners na Eagle Ministry.

Tariki ya 10 Ugushyingo 2023 kuri Intare Arena ya Gisozi, True Promises ni bwo yari iherutse gukora igitaramo cyagutse cyo gufatiramo amashusho (Live recording) y’indirimbo 11 zo kuri album ya 5.

Zimwe muri izi ndirimbo ni "Ndashimira Yesu", "Imana yacu", "Igicaniro", "Ni irihe Shyanga" n’izindi. Muri uyu mwaka wa 2023 kandi iri tsinda ryafunguye Ishami rishya muri Amerika. Kugeza ubu True Promises imaze gufungura amashami mu Burundi, Kenya no muri America.

Uburyo bwo gushyigikira True Promises muri iki gitaramo cyayo gihebuje ni ukugura amatike ari mu byiciro bikurikira: Imeza y’abantu 6 ni amafaranga 200,000 na 25,000 Frw ku myanya y’icyubahiro kisumbuye (VVIP).

Ku bindi byiciro, abazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo bazishyura 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP), na 5,000 Frw ahasanzwe. Ku munsi w’igitaramo itike yo mu mwanya w’icyubahiro izazamuka kuri 15,000 Fw mu gihe ahasanzwe tike izacuruzwa ku 7,000 Frw.

Ushobora kugura itike yawe ukoresheje kode ya *797*30 # cyangwa ugaca ku rubuga rwa www.ishema.rw

True Promises yateguye igitaramo gihebuje yise "True Worship Live Concert"

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMWAMI NI MWIZA PE" YA TRUE PROMISES

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.