× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sobanukirwa umurage w’umuryango ubarizwamo – Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  4 weeks ago »  Pastor Christian Gisanura

Sobanukirwa umurage w'umuryango ubarizwamo – Pastor Christian Gisanura

Mu nyigisho zitangwa na Christian Gisanura ku muyoboro wa YouTube yise iryo zina, yibanze cyane ku gaciro ko kugira umuryango, cyane cyane umuryango wo mu mwuka, avuga ko ari umurage.

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2026 ubwo yigishaga, yibanze ko kuba umuntu abarizwa mu muryango wo mu mwuka akwiriye kumenya ko atari amahirwe asanzwe, ahubwo ko ari umugisha ukomeye ujyanye n’umurage asigarana ndetse n’uwo asigira abandi.

Pastor Gisanura asobanura ko hari imiryango ibiri: umuryango wo mu mubiri n’umuryango wo mu mwuka. Nubwo umuryango wo mu mubiri ari ingenzi mu mibereho ya buri munsi, umuryango wo mu mwuka ni wo ufite agaciro karambye kuko ari wo murage w’iteka.

Kumenya uwo murage bituma umuntu awurinda, akawubungabunga kandi akawitaho. Uwo murage ntugarukira ku muntu ku giti cye, ahubwo unareba abana be n’abamukikije.

Yibutsa ko umuntu wese, n’iyo yaba akiri muto, afite umurage azasiga. Yatanze urugero rwa Yesu, watangiye umurimo we afite imyaka 30 gusa ariko agasiga umurage ukomeye wahinduye isi. Bityo, imyaka si yo igena uburemere bw’umurage, ahubwo ni ubuzima umuntu abamo n’icyo asigira abandi.

Mu gusobanura imiterere y’umuntu, Pastor Gisanura agaragaza ko aho umuntu yakuriye n’ibyo yakuriyemo bigira uruhare mu mibereho ye.

Yatanze urugero ko uwakuriye muri Kongo ashobora gutandukana n’uwakuriye mu Rwanda, bitewe n’umuco n’ibimuranga. Ariko hejuru y’ibyo byose, imiterere nyakuri igomba kuyoborwa n’Umwuka w’Imana.

Ahereye ku magambo ari mu gitabo cy’Abagalatiya 5:16-22, ashimangira ko kuyoborwa n’Umwuka ari bwo buryo bwo kwirinda imirimo ya kamere. Iyo kamere itayobowe, itera gusambana, ishyari, umujinya, kwirema ibice n’ibindi byaha bituma umuntu atazaragwa ubwami bw’Imana.

Ariko imbuto z’Umwuka ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza no gukiranuka. Gisanura yemeza ko nubwo umuntu yaba azi Bibiliya cyane, ariko akaba atagira iyo mico, atazaragwa ubwami bw’Imana.

Kugira Umwuka w’Imana muri wowe bituma wemera akakuyobora, ukareka gukora ibibi ahubwo ukera imbuto nziza. Asaba Abakristo gusaba Umwuka Wera ngo abafashe kurwanya kamere no kubaho mu buzima bushya.

Ku bijyanye n’umurage wo mu muryango w’Imana, agaragaza ko umurage wa mbere ari ukwemerwa. Nta mwana wishimira kwangwa n’ababyeyi, ariko Imana yo yemera abayizera ikabita abo mu nzu yayo.

Aha yifashisha ijambo riri mu Abefeso 2:19 rivuga ko turi abo mu nzu y’Imana. Ibyo biduha uburenganzira n’inshingano nk’iz’abana bo muri iyo nzu. Iyo umuntu azi ko ari uwo mu nzu y’Imana, bigaragarira mu mibereho ye, mu myambarire, mu mirire no mu myifatire.

Yibutsa ko abantu benshi bagira ibibazo ariko bakibagirwa guhungira mu nzu yabo, ari yo Mana. Iyo bayihungiyemo, ibibazo ntibibabuza amahoro kuko baba bari mu burinzi bwayo. Nk’uko umwana iyo arwaye ababyeyi barara amajoro bashaka uko amera neza, ni ko Imana ihangayikira abana bayo.

Mu gusoza inyigisho ze, Pastor Gisanura agaragaza ko umurage mwiza ari uwo gukorana n’Imana. Pawulo yavuze ko yapfuye ku byerekeye kamere, ariko akaba yari ariho muri Kristo Yesu. Ibyo bisobanuye kubaho ubuzima bushya, butayoborwa n’irari rya kamere ahubwo buyoborwa n’Umwuka.

Izi nyigisho zihamagarira buri wese kwisuzuma: Ese wemera ko uri uwo mu muryango w’Imana? Ese wemera ko uwo muryango ugushinzwe kandi ko ufite umurage ugomba kurinda no gusigira abandi?

Kuba uwo mu nzu y’Imana si izina gusa, ni inshingano yo kubaho ugaragaza imbuto z’Umwuka no gusiga umurage mwiza uzibukwa n’isi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.