× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sobanukirwa mu Kinyarwanda indirimbo nshya ’Yanitosha’ ya Israel Mbonyi

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Sobanukirwa mu Kinyarwanda indirimbo nshya 'Yanitosha' ya Israel Mbonyi

Umuhanzi w’indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana Israel Mbonyi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yo mu Giswayile yise Yanitosha.

Paradise yifuje ko abakunzi bayo batumva Igiswayile na bo bamenya icyo isobanuye:

Yanitosha neema ya Mungu,
Ubuntu bw’Imana burampagije
Ndiyo uzima kuyatambuwa.
Kuyimenya ni bwo buzima.
Kwenye mapungufu yangu
Aho imbaraga zange zirangirira
Ndipo nguvu zake zatiimiya
Ni ho imbaraga ze zisohorera

Nimesulubiwa nae, lakini mi niko hai;
Nabambanywe na we, ariko ndi muzima;
Si mimi tena, Kristo ndani yangu
Si nkiri njye, ni Kristo uri muri njye
Nitajisifia udhaifu wangu, kwa furaha nyingi
Nzirata intege nke zanjye, nezerewe cyane
Ili uweza wake ukae juu yangu
Kugira ngo imbaraga ze zishyigikire izange

Yote nitendayo ni kwa Imani,
Ibyo nkora byose ni ku bwo kwizera,
Sitaibatili neema ya Mungu
Sinzahagarika ubuntu bw’Imana
Kamwe.
Nta na rimwe.

Siyo mimi tena, Christo ndani yangu
Nta bwo nkiri njye, ni Kristo uri muri njye
Hayo yanitosha
Ibyo birahagije kuri njye.

Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024. Ni indirimbo ya kabiri ashyize hanze muri uyu mwaka, ikaba iya gatatu agaragayemo.

Iya mbere yashyize hanze muri uyu mwaka wa 2024 ni Sikiliza, ikaba ari indirimbo ya gatatu yarebwe cyane mu zo yashyize kuri YouTube zose nyuma ya Nina Siri na Nita Amini, na zo ziri mu Giswayile.

Iya kabiri ni iyo yagaragayemo, ariko iri mu mitungo bwite ya Adrien Misigaro, ikaba yarashyizwe hanze muri Gicurasi. Yitwa Nkurikira.

Iya gatatu ni iyi yise Yanitosha, ikaba ari iya kabiri ashyize kuri channel ye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.