Vestine na Dorcas bashyize hanze indirimbo iri mu Giswayile bahaye izina ‘Neema’ bisobanuye Ubuntu cyangwa Ineza.
Ubuntu
Navukiye mu muryango usuzuguritse
Nabayeho mu buzima bugoye cyane
Nashakaga rwose kwiyahura, ariko ntibyashoboka
Abakire bambonye, bakibaza ngo uyu mwana ni uwa nde
Baransetse, narasetswe cyane
Ariko nabonye ko bafite impamvu.
Warabyemeye umena amaraso yawe ku bwa nge,
umuntu umwe udafite icyo avuze, umuntu udafite umumaro
Umuntu w’umunyabyaha
Yemwe Ubuntu/ineza bwawe nabonye
Ubuntu bwawe n’urukundo rwawe biratangaje
warakoze ku bw’amaraso yawe yarankijije
Sinzi icyo navuga imbere yawe, Data
warakoze ku bwa buri kintu cyose wankoreye
Inzara, inyota n’amarira
Agahunda no gucirwa urubanza na benshi
Ibigeragezo byinshi
Aho ni ho wankuye ukanzamura
Amateka yanjye yose arahinduka
Utari kumwe nange, Data
Naba ndi he?
Hatariho urukundo rwawe naba ndi kure
Hatariho ibyiza byawe n’ubugwaneza bwawe
Data, napfira mu mwijima
Warabyemeye umena amaraso yawe ku bwa nge, umuntu umwe udafite icyo amaze, umuntu umwe udafite umumaro
Umuntu w’umunyabyaha
Yemwe Ubuntu/ubugwaneza/ineza bwawe nabonye
Ubuntu bwawe n’urukundo rwawe biratangaje
Warakoze ku bw’amaraso yawe yarankijije
Sinzi icyo navuga imbere yawe, Data
Warakoze ku bw’ibintu byose wankoreye
Amagambo y’indirimbo
Neema
Nimezaliwa katika familiya iliyo dhalauliwa sana
Maisha magumu sana hayo ndio nimepitiya
Nilithamani sana kujiua, lakini havikuwezekani
Matajiri waliponiona wakauliza mtoto huyu ni wanani
Walinicheka, nilichekelewa sana
Name niliona walikuwa na sababu.
Ulikubali ukamuaga damu yako juu ya mimi, mtu bure mtu bure
Mwanadamu mwenye dhambi
Oh neema yako niliona
Neema yako na upendo wako ni ajabu
Asante kwa damu yako imeniokowa
Sijui niseme nini mbere zako baba
Asante kwa yote ulionitendea
Njaa kiwu na machozi
Huzuni kuhukumiwa na wengi
Na majaribu mengi
Hapo ndipo, umenitoa ukanipandisha
Historia yangu yote iabadilika
Bila wewe Baba
Mimi ningekuwa wapi
Bila upendo wako ningekuwa mbali
Bila wema na fadhili zako
Baba ningekufia gizani
Ulikubali ukamuaga damu yako juu ya mimi, mtu bure mtu bure
Mwanadamu mwenye dhambi
Oh neema yako niliona
Neema yako na upendo wako ni ajabu
Asante kwa damu yako imeniokowa
Sijui niseme nini mbere zako baba
Asante kwa yote ulionitendea
Iyi ndirimbo nk’izindi zose bamaze igihe bashyira hanze, wayisanga ku muyoboro wa MIE Music. Yasohotse kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, nyuma y’igihe kitari gito bamenyesheje abakunzi babo ko bagiye gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere iri mu Giswayile gusa.
Vestine na Dorcas bari mu baramyi bakunzwe cyane