× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sinzongera kujya mu rusengero kuko nabonye benshi baba bibereye muri telefoni, abandi basinzira!!

Category: Ministry  »  14 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Sinzongera kujya mu rusengero kuko nabonye benshi baba bibereye muri telefoni, abandi basinzira!!

Urubuga rukomeye kuri Instagram rwa Attitude AI, rwatangaje inkuru y’umugore wagize ati: “Sinzongera kujya mu rusengero kuko nabonye benshi baba bibereye muri telefoni, abandi basinzira”, n’inama zikomeye umushumba yamugiriye.

Hari abantu benshi bashobora kugira imyumvire yo kuva mu rusengero bitewe n’uko babona abandi bakora ibintu bidahwitse: bamwe bakaba bibereye muri terefone, abandi bagasinzira mu gihe cy’amateraniro no mu gihe cy’amasengesho, cyangwa bakagira imico idahwitse ituma umuntu yumva atishimiye kujya mu rusengero.

Umugore umwe yabwiye umupasiteri we ko agiye kuva mu rusengero kubera imyitwarire y’abantu iri hasi, idashimishije. Yari yitaye ku bantu batari beza, bavuga ibihuha kandi bakavanga ibitekerezo by’umuntu.

Uko umupasiteri yamusubije birimo isomo rikomeye. Yamusabye gufata ikirahure cy’amazi yuzuye maze akazenguruka urusengero kabiri, amazi arimo atamenetse cyangwa ngo acubangane.

Mu gihe yarangizaga kuhazenguruka, yabajije umugore niba yabonye umuntu uri kureba muri telefoni cyangwa uri gusinzira mu gihe yazengurukanaga icyo kirahure, umugore avuga ko atigeze abona n’umwe kuko yacunganaga n’ikirahure ngo amazi atameneka. Umutima we wose wari wibanze ku gikorwa cyo gutwara amazi.

Uyu mwitozo wamufashije gusobanukirwa ko mu gihe ari mu rusengero aba akwiriye gutumbira Yesu, akaba ari we yitaho, aho kwita ku bikorwa by’abandi baba baje mu rusengero.

Umubano wacu n’Imana ntugomba gushingira ku makosa cyangwa imyitwarire y’abandi, ahubwo ugomba gushingira ku kwibanda ku byo wowe ukora no ku rugendo rwawe rwo mu buryo bw’umwuka.

Iyi nkuru itwigisha isomo rikomeye: iyo twibanze ku Mana no ku rugendo rwacu, twirinda kureba icyaha cyangwa imyitwarire y’abandi ngo bidutere umujinya cyangwa kutitabira gahunda zacu zo kuyoboka Imana no gukora ibikorwa by’umwuka.

Yesu yaravuze ati “Nkurikira,” ntabwo yavuze ngo “Kurikira Abakristo bagenzi bawe.” Bivuze ko kwigana Kristo ari byo by’ingenzi, ntitugomba guhora dukurikiza abandi, cyangwa ngo twibande ku makosa y’abandi Bakristo.

Ku bantu batekereza kuva mu rusengero kubera imyitwarire mibi y’abandi, inama ni izi: fata umwanya wibande ku Mana, shaka uburyo bwo kwiyegereza Imana mu rugo n’ahandi, wige kwitandukanya n’imico mibi y’abandi, kandi ubashe gusenga no gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, wibwira. Uko uzibanda ku Mana, ni ko umutima wawe uzabona amahoro, kandi ntabwo imyitwarire y’abandi izaguca intege.

Buri wese akwiye kumva ko urugendo rwo kwiyegurira Imana ari urw’umuntu ku giti cye, kandi ko ubushake bwo gukura mu by’ukwemera no kugera ku Mana buturuka mu kwibanda ku byo Yesu ashaka ko dukora, aho kwibanda ku bikorwa by’abandi.

Yesu yadusabye kumukurikira ku giti cyacu tutarebeye ku bandi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.