× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sinzi icyo navuga! Israel Mbonyi yujuje BK Arena biramurenga akurirwa ingofero n’ibyamamare nka The Ben na Levixone

Category: Ministry  »  December 2022 »  Editor

Sinzi icyo navuga! Israel Mbonyi yujuje BK Arena biramurenga akurirwa ingofero n'ibyamamare nka The Ben na Levixone

Nushaka ubyemere cyangwa ubishidikanyeho, Israel Mbonyi ni we muhanzi wa mbere ubikoze mu Rwanda, ni we ubashije kuzuza BK Arena yakira abantu ibihumbi icumi. Bigomba kwandikwa mu gitabo kibitse amateka y’umuziki w’u Rwanda.

BK Arena ni inyubako y’imyidagaduro iza ku mwanya wa mbere mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba mu bwiza ndetse no mu kwakira abantu benshi. Yakira abantu ibihumbi icumi. Isanzwe iberamo ibikorwa bitandukaye by’imyidagaduro nk’ibitaramo n’imikino ikomeye ya Volleyball na Basketball.

Nta na rimwe ariko iyi nyubako yari yakuzuye kuko igihe cyose habaga habura abantu nk’ibihumbi bibiri, ibihumbi bitatu,..kugira ngo yuzure neza. Wibuke ko imaze gukorerwamo ibitaramo n’ibyamamare byinshi nka The Ben, Bruce Melodie, Burna Boy, James & Daniella n’abandi. Imaze no kwakira imikino ikomeye irimo irushanwa nyafurika rya Baskeball [BAL].

Tariki 25.12.2022 yamaze kwandikwa nk’itariki idasanzwe mu myidagaduro yo mu Rwanda kuko ari bwo umuhanzi wo mu Rwanda yakoreye igitaramo cye bwite [One-man show] muri BK Arena igakubita ikuzura, kandi kwinjira byari ukwishyura 20,000 Frw muri VVIP na 5,000 Frw ahasanzwe. Mbere y’uko igitaramo gitangira, amatike yose yari yashize.

Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] niwe wanditse aya mateka. Nyuma y’imyaka 5 yari amaze adakora igitaramo cye bwite kubera impamvu zitandukanye zirimo na Covid-19 yibasiye Isi, yaraye ahaye Noheli abakristo n’inshuti zabo mu gitaramo yise "Icyambu Live Concert" yamurikiyemo Album ebyiri "Mbwira" na "Icyambu".

"Icyambu Live Concert" yari uburyohe

Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye benshi barizihirwa. Byari ihurizo rikomeye kubona umuntu wari wicaye muri iki gitaramo kuko bose bari bahagaze baramya Imana hamwe n’uyu muramyi wiyeguriye gukorera Imana binyuze mu kuyiramya, agatera umugongo ibijyanye na ’Pharmacy’ yaminujemo mu Buhinde. "Sinzibagirwa", "Icyambu", "Yongeye guca akanzu", ni zimwe mu ndirimbo zishimiwe cyane.

Yataramanye kandi na James na Daniella, batangira baririmbana indirimbo bakoranye ’Yongeye guca akanzu’. Abandi baririmbye muri iki gitaramo ni Annette Murava waririmbye "Niho Nkiri" ikunzwe cyane muri iyi minsi, na Danny Mutabazi waje gukorera Mbonyi ’Surprise’ akamuha impano y’ururabo mu kumushimira ko yumviye ijwi ry’Imana yamuhamagaye. Ni ururabo rwiza cyane rwakozwe na Jacky Flower winjiye no mu byo kwambika abageni.

Nyuma y’igitaramo, Israel Mbonyi yagiye kuri Instagram ye avuga ko byamurenze. Yanditse ati "Sinzi icyo navuga, gusa ndashimye bimvuye ku mutima". Abandi bakozwe ku mutima n’igitaramo cy’amateka cya Mbonyi, ni The Ben wanditse kuri Instagram ko anejejwe cyane n’iki gitaramo anavuga ko Mbonyi abizi neza uko mu mutima wa The Ben hameze.

Levixone, umuramyi wo muri Uganda, uri mu bakomeye cyane dore ko ari we na Wilson Bugembe batoranyijwe ngo bahagararane kuri stage n’icyamamare Don Moen ubwo yataramiraga i Kampala, yabwiye Mbonyi ko yishimiye cyane imigendekere y’igitaramo cye. Aline Gahongayire ukunzwe mu ndirimbo "Ndanyuzwe", yanditse ati "Urakoze, umuganga w’imitima ya benshi".

Wowe wasibye wahombye kandi bikomeye

Dj Brianne yanditse ati "Mujye mwemera, Arena ibonye nyirayo Israel Mbonyi ubahwa mukozi w’Imana". Rugangura Axel ati "Wabikoze muvandimwe". YAGO ati "Umugambi w’Imana Suwejo". Umuramyi Dudu T Niyukuri ati "Ibi bintu biryoheye amaso yanjye. Urakoze Yesu".

Kalisa Ernest uzwi nka Samusure yabwiye Mbonyi ati "Ntacyo wavuga n’ubundi si ngombwa, iby’ingenzi warabivuze, usigaranye ihurizo ryo gukarishya ubwonko kugira ngo ejo utazagabura ibitaryoshye ariko hamwe n’iyakuremye uzarushaho kuryoshya".

Levixone ati "Congrats brother, Icyubahiro kibe icya Yesu". Patycope ati "Amateka aranditswe". Gentil Misigaro na Charly wo muri Charly na Nina bashimye Imana cyane ku bw’ibyo yakoze ku bwa Mbonyi, buri umwe yagize ati "Haleluya" [Imana ishimwe].

Umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Danny Usengimana, yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, asangiza abamukurikira amashusho amugaragaza ari kubyinira Imana muri BK Arena. Yanditse mu buryo bwo gutangarira cyane ijoro ryacyeye, yongeraho ati "Israel Mbonyi uracyari uwa mbere".

Yesu ni Umwami

Mbonyi yatanze Noheli

Mbonyi yahawe impano na Danny Mutabazi

Mbonyi hamwe na Annette Murava

Yamuritse Album 2 icyarimwe

Amatike yose yaguzwe arashira

REBA INCAMAKE UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO "ICYAMBU LIVE CONCERT"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.