× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda [AEBR, UEBR, RBCR na CECA] yahurije hamwe imbaraga, ashimwa cyane na RGB-AMAFOTO

Category: Ministry  »  February 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda [AEBR, UEBR, RBCR na CECA] yahurije hamwe imbaraga, ashimwa cyane na RGB-AMAFOTO

Byari bimaze iminsi bivugwa hirya no hino, ariko byaje kumenyekana neza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare ko amatorero y’Ababtisita mu Rwanda ashobora kwihuza akishyira hamwe.

Umugambi wo guhuriza hamwe imbaraga ku matorero y’Ababatisita mu Rwanda, wamenyekanye mu nama yahuje abayobozi b’Itorero ry’Ababatisita ku rwego rwa Afurika, Inama yaberey i Kigali mu Rwanda.

Umuyobozi uyoboye ubumwe bw’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, Bishop Ndagijimana Emmanuel usanzwe ayobora Itorero AEBR, yavuze ko igihe kigeze ngo amatorero y’Ababatisita akorera mu Rwanda ngo yihurize hamwe, asenyere umugozi umwe.

Ati “Mu Rwanda dufite amatorero y’Ababatisita agera kuri ane: (AEBR) Association des Eglises Baptist au Rwanda; (UEBR) Union des Eglises Baptist au Rwanda; Reformed Baptist Convention church in Rwanda (RBCR), na CECA (Communaute des Eglise Chretienne en Afrique).

Igihe kirageze rero ngo twese duhurize hamwe imbaraga zacu, dukorane maze turusheho kugira impinduka nziza ku buzima bwábakirisitu bacu”.

Iki gitekerezo gishyigikiwe cyane n’abandi bayobozi b’Ababatisita muri Afurika, kuko nka Rev Dr. Akanji uyoboye impuzamatorero y’Ababatisita ku mugabane wose yabigarutseho, asanga uyu mugambi uzatanga umusaruro kuruta uko byari bimeze.

Aragira ati: “Twarebye uburyo amatorero yo mu Rwanda ari gukorera hamwe mu gutegura iyi nama, ni ibintu bitangaje. Icyifuzo cyo guhuriza hamwe Ababatisita bose bakagira icyerecyezo kimwe, turagishyigikiye. Turizera ko bizazana umusaruro urenze uko byari bimeze. ”

Rev. Dr Israel Akanji yavuze ko n’bindi bihugu bya Afurika bikwiye kwigira ku mikoranire myiza iri mu matorero y’Ababatisita mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibirebana n’Imiryango itari iya Leta, mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Madamu Kazaire Judith, yashimiye abayobozi b’Amatorero y’Ababatisita muri Afurika baje gukorera inama mu Rwanda, ariko anaboneraho umwanya uhagije wo kubasangiza imikoranire y’amatorero na Leta y’u Rwanda.

Aha Judith yagarutse ku mategeko asaba Abapasiteri kugira ubumenyi bwa tewologiya, uburyo bwo gutangiza itorero n’ibindi bigenzurwa kugira ngo itorero ribashe gukora neza. Yashimangiye ko aya matorero afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Amadini n’amatorero ni abafatanyabikorwa ba Leta mu buryo buhoraho. Bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihiugu cyacu, kuko bafite amashuri, amavuriro ndetse banatanga akazi ku bantu benshi.”

Usibye inama y’abayobozi bakuru b’ri torero ku mugabane wa Afurika, hanateganyijwe amahugurwa agenewe abashumba n’abandi bakozi b’Imana muri iki cyumweru cyose.

Ababatisita ni itorero rimaze imyaka myinshi mu Rwanda, rikaba rifite abayoboke barenga 56,000 baterana mu buryo bwa buri gihe, bagira amashuri, ibitaro n’bindi bikorwa.

Kwishyira hamwe kw’Ababatisita byashimwe cyane na RGB

Abayobozi bahagarariye amatorero y’ababatisita mu Rwanda, Uganda, Burundi, Nigeria no muri Afurika bari kumwe n’umuyobozi wari uhagarariye RGB

Abaririmbyi banyuzagamo bakanahimbaza Imana

Imyambarire y’iyi korari ni kimwe mu bintu byatumye iki gikorwa kinogera ijisho

Rev Dr. Akanji (uwa kabiri uhereye ibumoso) ni we uyoboye amatorero y’Ababatisita ku mugabane wa Afurika, aha yegeranye na CEO akaba na SG wa AABF

Abayobozi b’Amatorero 4 y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR, UEBR, RBCR na CECA)

Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda yishyize hamwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ariko buriya natwe tunezezwa no kumva abayobozi bacu bo hejuru bafata Gahunda nziza yo guhuza Imbaraga n’ibitekerezo bizatuma igihugu gitera imbere ndetse natwe abakristo bizadutera ishema ryo gusengera mu itorero rifite gahunda ihamye irangwa n’ubumwe buzira agapingane k’amatorero murakoze.

Cyanditswe na: olive  »   Kuwa 24/02/2023 03:28

Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisito Umwami wacu
Bwanditswe na YOHANA 17:20-21 ngo bose babe umwe.Mbega byiza UBUMWE BW’ITORERO RY’ABABATISITA MU ISI Umugambi wa Kristo Yesu Amen

Cyanditswe na: REV NKOMEJE Viateur  »   Kuwa 23/02/2023 09:10