Harabura iminsi micye Cindy Marvine Gateka agashyira hanze indirimbo ye ya mbere yakoranye na kizigenza Aline Gahongayire ufatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel.
Umuramyi Cindy Marvine Gateka yateguje indirimbo "Wondekura Norwa" (Mu Kirundi) cyangwa se "Undekuye nagwa" Mu kinyarwanda) ikaba indirimbo yakoranye na Aline Gahongayire umuramyi ukomeye mu Rwanda akaba na Nyina wabo.
Nyuma yo guteguza iyo ndirimbo, akomeje kwishimirwa n’imbaga aho benshi mu bakunzi ba Aline Gahongayire bamuhaye ikaze bamwizeza kumukurikira nk’uko bakurikiye Aline Gahongayire nyuma yo kugubwa neza ku bw’ibihangano byiza akomeje kubaturamo.
Gusa hari na bamwe batangiye kuvuga ko yaba aje gusimbura Aline Gahongayire, gusa bakirengagiza ko Aline Gahongayire aherutse gutangariza Paradise.rw ko kuri ubu ari bwo agitangira urugendo rwa Muzika.
Dr. Alga avuga ko afite imishinga ihanitse igamije guhesha izina ry’Uwiteka icyubahiro ndetse no kuzana iminyago myinshi kuri Kristo akazaka nk’inyenyeri ku munsi w’amateka nk’uko byanditse muri Daniyeli 12:3
"Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose".
Ibi Alga yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paradise ubwo yamurikaga indirimbo yise "Zahabu" imwe mu ndirimbo zaciye agahigo ko gusana imitima yasenyuwe n’ibiza n’ibizazane byo mu isi.
Ibi kandi bishimangirwa n’ibikorwa by’indashikirwa uyu muramyi Gahongayire akomeje gushyiraho umutima birimo kwita ku mfubyi, abapfakazi ndetse n’abatagira shinge na rugero.
Aganira na Paradise.rw, Cindy Marvine Gateka yabajijwe ku bivugwa ko yaba aje gusimbura Aline Gahongayire. Yabihakanye yivuye inyuma avuga ko atari cyo kimuzanye ashimangira ko ahubwo aje kumwunganira bagakomezanya ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Abajijwe icyo yigiye kuri Alga, yasubije ko yamwigiyeho ikintu cyo kudacika intege, gukorera ku ntego ndetse no kwihangana. Yunzemo ko kuba akoranye na Gahongayire indirimbo ya 1 abifata nk’umugisha cyane ko amufata nk’icyitegerezo.
Yongeyeho ko Gahongayire yamubaye hafi ubwo yamugezagaho icyifuzo cy’uko agiye kwinjira mu muziki ndetse akifuza ko bakorana indirimbo ya 1.
Cindy Marvine Gateka utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye urugendo rwa muzika ndetse akaba yitegura gusohora indirimbo yitwa "Wondekura Norwa" yakoranye na Nyina wabo Aline Gahongayire - umuhanzi w’umunyabigwi mu Rwanda.
Mu minsi ishize ubwo yari mu Rwanda mbere yo gusubira muri leta zunze ubumwe za Amerika, mu kiganiro yagiranye na Paradise, Cindy yatangaje byinshi ku rugendo rwa Muzika yatangiye no ku ndirimbo yakoranye na Nyina wabo Aline Gahongayire uzwi ku izina rya Dr Alga.
Abajijwe aho yakuye imvo n’imvano yo kwinjira mu muziki, uyu mukobwa uvuga ikirundi n’ikinyarwanda yagize ati "Numva ari co mbereyeho, ariyo mpamvu yanje guhimbaza Imana
ndabikunda kandi nakuze numva nshaka kuzoba umuramyi".
Umunyamakuru amubajije aho yakuye indirimbo yitwa "Wondekura Norwa" yenda gusohoka mu minsi mikeya ikaba Collabo ya Cindy na Dr Alga, Cindy ati "Indirimbo yitwa ’Wondekura Norwa’, yanditswe mu buryo bwo gushima no kuvuga gukomera kw’Imana nivyo yadukoreye ko muri we ariho turuhukiye".
Cindy yakiriye agakiza mu mwaka wa 2012. Nyuma yo kumurikirwa n’umucyo nka Pawulo yaje gutangira umurimo w’uburirimbyi aririmba muri korale yitwa Guérison des ames mu gihugu cy’u Burundi.
Nyuma yaje gukomereza ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z’amasomo. Nyuma yo kugera muri kiriya gihugu ni bwo impano yo kuririmbira Imana ku giti cye yamugurumanyemo.
Nyuma yo kumenya aya makuru meza, Paradise.rw yaganiriye na Aline Gahongayire (Dr Alga) uzwi mu gushyigikira abanyempano baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Umunyamakuru wa Paradise yagize ati "Dr Alga, wakiriye ute kubona uwo mwana ashinze ikirenge mu cyawe? "Aline yagize ati "Ni ibisubizo by’amasengesho yanjye". Cindy yabajijwe ikizakurikira iyi ndirimbo, asubiza agira ati "Ndiko nkora album iriho indirimbo umunani."
Iminsi irabarirwa ku ntoki, bagashyira hanze indirimbo bakoranye
Aline Gahongayire yahaye amaboko Cindy abereye Nyina Wabo
Cindy ahugiye mu gutunganya Album y’indirimbo 8
Cindy agiye gushyira hanze indirimbo ya mbere yakoranye na Dr Alga
Umuziki wa Gospel wungutse impano y’agatangaza yo mu muryango w’Abahongayire