Travis Montorius Greene uzwi cyane ku kazina ka Tvavis Greene ni umunyagikundiro cyinshi mu bakiri bato muri Afurika na Amerika bakunda umuziki wa Gospel. Yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho yavukiye.
Igitaramo Tvavis Greene yatumiwemo mu Rwanda, cyitwa ‘Kigali Praise Fest’ Travis, kikaba kizaba ku wa 4 Ukuboza 2022. Ni igitaramo cyateguwe na RG Consult yazanye Don Moen ku bufatanye na MTN. Iyi kompanyi iri no gutegurana na Prayer House ibitaramo ngarukakwezi byitwa "Igicaniro".
“Kigali Praise Fest” ku nshuro ya kabiri izaba iciye agahigo ko kuzana iki cyamamare cyigaruriye isi muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitaramo ‘Kigali Praise Fest’ giteganyijwe ku wa 4 Ukuboza 2022.
Paradise.rw yifuje kubaha incamake ya Travis Greene uwo ari we!
Travis Montorius Greene w’imyaka 38 y’amavuko, ni umushumba (Worship Pastor), umwanditsi, umuririmbyi ndetse akaba na producer. Yamamaye cyane mu ndirimbo "Nara" yamutumbagije ku rwego ruhanitse mu buryo butunguranye.
Yinjiye mu muziki mu 2007, akaba amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi n’ama album agera kuri 6 aho yagiye akundwa cyane. Muri yo twavuga nka Stretching Out’ yo mu 2010, ‘The Hill’ yo mu 2015 na ‘Crossover’ yo mu 2017. Aherutse no gushyira hanze EP yise International.
Travis yavutse kuwa 17 Mutarama 1984 avukira mu gace kitwa Delaware, akaba afite Nyina gusa kuko Se yitabye Imana nyuma y’imyaka 5.
Ibintu 5 wamenya kuri Travis Greene
1. Yaririmbiye Perezida wa Amerika: Nk’uko Hollywoodlife.com yabyanditse, Travis Greene afite ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel dore ko ari mu bahanzi mbarwa baririmbye mu birori bya Donald Trump ubwo yarahiriraga kuyobora igihugu cy’igihangange ku Isi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yaririmbye indirimbo "Intentional" ndetse na "No Regrets", benshi barizihirwa cyane.
2. Yaciye agahigo kuri Billboard: Indirimbo ye "International" yaciye agahigo inshuro nyinshi kuri Billboard urubuga rwa mbere ku Isi mu gukora intonde z’indirimbo zikunzwe, aho iyi ndirimbo yahize izindi zose za Gospel [Billboard Magazine Top Gospel Songs Chart]. Ni muri cya gihe yaririmbaga mu irahira rya Donald Trump.
3. Yatuye mu duce dutandukanye: Travis yavukiye muri Dlaware ho muri Amerika, akurira muri Warner Robins muri Georgia. Nyuma yaje kwimukira mu mujyi wa Charlotte mu Majyaruguru ya Carolina hamwe n’umugore we Jackie Greene. Baje kwimukira muri Columbia mu Majyepfo ya Carolina ari na ho yatangirije itorero ndetse aba ari na ho abana be bakurira.
4. Akoresha cyane imbuga nkoranyambaga: Travis akunda kumenyekanisha umuziki we ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram na Twitter. Icyakora ikindi azwiho ni uko atajya yemera kuganzwa no kuyoborwa n’ibitekerezo by’abantu ku mbuga nkoranyambaga.
5. Yahuye na byinshi bikomeye mu buzima: Travis iyo atanga ubuhamya bwe, avuga ko yazutse! Uretse gukura atazi Se kuko yapfuye afite imyaka 4 yishwe n’indwara yitwa ’Aneurism’, Travis yabonye igitangaza cy’Imana ndetse we avuga ko yazutse rwose kuko yahanutse mu nyubako igeretse kane (Etaje enye) mu Budage, ariko Imana ikora ibitangaza ntiyagira icyo aba. Aha niho ahera avuga ko yazutse kuko yari yabazwe mu bapfuye ubwo yakoraga iyo mpanuka.
Ubwo Travis yaririmbaga "Intentional" mu irahira rya Trump
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NARA" YA TRAVIS GREENE FT TIM GODFREY
REBA TRAVIS ARIRIMBA MU IRAHIRA RYA TRUMP