Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Dorcas bongeye gutandukana na Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene, wari umaze imyaka itanu abayobora binyuze muri MIE Entertainment.
Iri tandukana ryatangajwe ku mugaragaro muri Kamena 2026, ariko si ryo rya mbere ribaye hagati y’impande zombi.
Mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, Vestine na Dorcas bavuze ko nyuma yo gutekereza no gusuzuma neza icyerekezo bifuza kugenderaho mu rugendo rwabo rwa muzika, bahisemo guhagarika ubufatanye na MIE Entertainment.
Nubwo bimeze gutyo, bashimiye cyane M. Irene ku ruhare yagize mu kuzamura impano zabo, bavuga ko yababereye umubyeyi, umujyanama ndetse n’umurinzi mu rugendo rwabo rw’umuziki.
Bagize bati: “Turamushimira ku buryo yatubereye umubyeyi, agakuza impano zacu kandi akatwitaho. Igihe kirageze ngo tuguruke dukoresheje amababa yacu bwite.”
Aya magambo yakiriwe na benshi nk’ikimenyetso cy’uko aba bahanzikazi bahisemo gutangira urugendo rushya rwigenga nyuma y’imyaka myinshi bakorana na Murindahabi Irene.
Icyakora, amateka agaragaza ko atari ubwa mbere aba bahanzi batandukanye n’uyu mugabo wabafashije kuzamuka mu muziki wa Gospel.
Mu mwaka wa 2021, Vestine na Dorcas ndetse n’umuryango wabo bari bagiranye ibibazo bikomeye na M. Irene byaturukaga ku kutumvikana ku micungire ya shene yabo ya YouTube ndetse n’uburenganzira ku bikorwa byabo by’ubuhanzi.
Muri icyo gihe ni bwo havutse amagambo yamamaye cyane yiswe “Cano y’Abana”, nyuma y’uko nyina wa Vestine na Dorcas asabye ko ahabwa “cano” y’abakobwa be. Yagize ati: “Nta kindi nshaka usibye cano y’abana banjye.”
Aya magambo yahise acicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, benshi bibaza icyo iyo “cano” yavugaga ndetse n’uwari ufite uburenganzira bwo kuyigenzura.
Nyuma y’amezi make, impande zombi zaje kumvikana, zisubukura ubufatanye bwazo. Muri icyo gihe ni bwo hasohotse indirimbo nyinshi zakunzwe cyane zirimo “Si Bayali”, “Yebo”, “Nahawe Ijambo” n’izindi zakomeje gutuma Vestine na Dorcas baba bamwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel nyarwanda.
Uyu munsi, nyuma y’iri tandukana rishya, hari abakomeje kwibaza niba amateka ya “Cano y’Abana” atazongera kugaruka mu bundi buryo, cyane cyane nyuma y’amakuru agaragaza ko uburenganzira ku ndirimbo nyinshi zakozwe muri MIE Entertainment bushobora kuba bukiri mu maboko y’iyo sosiyete.
Nubwo kugeza ubu impande zombi zigaragaza ko zatandukanye mu bwumvikane, ibibazo byerekeye uburenganzira ku bihangano, amasezerano ndetse n’ahazaza h’umuziki wa Vestine na Dorcas bikomeje gukurikirwa n’abakunzi babo.
Amakuru ahamywa n’ababonye amasezerano yabo, avuga ko buri ndirimbo ifite agarico ka Miliyoni 5 Frw, kandi bakoranye na MIE indirimbo 12, ibisobanuye ko kugira ngo aba bakobwa bahabwe uburenganzira ku ndirimbo zabo zose, bagomba kwishyura MIE agera kuri Miliyoni 60 Frw.
Ikigaragara ni uko iri tandukana risoje indi paji y’ingenzi mu rugendo rw’aba bahanzi, hakaba hari amakuru y’uko bagiye gukorera kuri cano yabo bwite, Vestine na Dorcas Official, channel iriho ama covers y’indirimbo bahereyeho, Nahawe Ijambo basohoye bwa mbere bakorana na MIE, n’iyitwa Papa.