“Hari igihe ifoto idafata isura gusa, ahubwo igafata umutima, igafata umurongo w’ubuzima, igafata umuhamagaro.” Ibi ni byo byavuzwe n’umufotozi w’umunyamwuga Nicole avuga kuri Israel Mbonyi.
Amazina ye nyakuri ni Ingabire Nicole, akaba akoresha izina i_am_nicole5 kuri Instagram. Nyuma yo kugira amahirwe yo gufotora umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko hari igihe ifoto idafata isura gusa, ahubwo igafata umutima, igafata umurongo w’ubuzima, igafata umuhamagaro.”
Mu butumwa butangaje yashyize kuri konti ye, Nicole yavuze ko ibyo yabashije kubona mu isura ya Mbonyi bitari igitaramo, indirimbo, ko ahubwo ari “icyitegererezo cy’ubutumwa bw’ukuri n’icyizere”, atari umuntu uri imbere y’icyuma gifata amafoto gusa, ahubwo ko ari “urugero rw’umuntu wahamagariwe gutanga icyizere, akagendera mu kwizera, akanabaho mu yiyoroshya.”
“Sinari mfotoye umuririmbyi gusa, nari mfotoye ubuhamya buzima bw’Imana ishobora guhindura, gukiza no kuzamura (abantu).” — Nicole.
Israel Mbonyi, wamenyekanye mu ndirimbo nka “Number One”, “Nina Siri”, “Hari Ubuzima” n’izindi, ni umwe mu bahanzi b’abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere. Ariko ku bw’uyu mufotozi, ibyo akora bisumbye kure kuba umunyamuziki gusa: ni umuhamagaro wo gukiza imitima, kurera imbuto z’icyizere no guhamya ko Imana igikora ibitangaza.
Nicole yagarutse no ku ruhare Israel Mbonyi yagize mu mibereho y’abandi, agaragaza ko ataguma mu ndirimbo gusa, ahubwo ko anagera ku mibereho y’abantu binyuze mu bikorwa by’ubugiraneza nko gufasha imfubyi, gushyigikira uburezi, no gukomeza abihebye.
“Buri jambo aririmba ni inkuru y’ukwihangana, icyizere n’ubudahemuka.” Mu butumwa bwe bugaragaramo urukundo n’icyubahiro afitiye Israel Mbonyi, Nicole yibukije abakunzi be n’abakurikirana ibikorwa bye ko inyuma y’urumuri rumurikira ku rubyiniro, hari umuntu wiyemeje kwitanga, akirengagiza ibimunezeza ku giti cye kugira ngo abashe gukorera Imana mu kuri no mu budahemuka.
“Israel Mbonyi ni urugero nyarwo rugaragaza ko iyo impano ihuye n’umuhamagaro, kandi byose bigakoranwa urukundo umuntu akunda Imana, nta kidashoboka.”- Nicole
Yasoje agira ati: “Warakoze Israel ku bw’amahirwe nahawe yo gufata ifoto yawe, ariko by’umwihariko ku bwo kunyemerera gufata umwuka ukomeye w’umugabo uhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu kwizera n’indirimbo.”
Yagize amahirwe yo kumufotora ku wa 25 Ukuboza 2024, ubwo yari mu gitaramo yise “Icyambu Live Concert” cyabaga ku nshuro ya gatatu.
Aya mafoto yafashwe na Ingabire Nicole ubwo Israel Mbonyi yari mu gitaramo Icyambu Live Concert, cyabaye ku wa 25 Ukuboza 2024. Ni ku nshuro ya gatatu iki gitaramo ngarukamwaka cyari kibaye, kikaba kizwiho guhuriza abantu mu mwuka wo guhimbaza Imana no kugarura icyizere n’agakiza mu bantu binyuze mu muziki.
Uyu ni umufotozi wabigize umwuga, Ingabire Nicole, ubona ko Israel Mbonyi arenze kuba umuhanzi, ahubwo ko ari umuntu ukoreshwa n’Imana
Israel Mbonyi: Umuhanzi ntagaragarira mu ndirimbo gusa, we ubwe ni ubuzima bukorerwamo n’Imana.
Ko numva se yashyizemo n’ibintu by’urukundo rwibariye? Ubwo se birejejwe wee??