× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Horeb itanze umubavu uhumura neza mu ndirimbo "Irashoboye" - VIDEO

Category: Choirs  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Korali Horeb itanze umubavu uhumura neza mu ndirimbo "Irashoboye" - VIDEO

Hifashishijwe umwanditsi wa Zaburi 124, korali Horeb yibukije abakunzi b’umusaraba n’abatuye isi muri rusange ko iyaba atari Uwiteka wabaye mu ruhande rwabo, ubwo ababisha babo babagotaga baba barabamize bunguri bakiri bazima.

Muri iyi ndirimbo yabo nshya bise "Irashoboye", aba baririmbyi ba Horeb choir bakomeza kuvuga imyato Uwiteka bamushimira ko yabaremeye ubuzima ikabarengera buri munsi. Mu masaha makeya iyi ndirimbo isohotse, imaze kubwiriza ubutumwa abantu barenga ibihumbi bibiri.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Mami Espe umutoza mukuru w’amajwi wa Korali Horeb yagize ati: "Dukora iyi ndirimbo twe nk’abagize korali Horeb, twibutse Imirimo y’Imana ku buzima bwacu kuva mu minsi yashize, twibuka ko hari byinshi mu buzima twanyuzemo bigoye,ariko Imana ibana natwe itugirira neza tubona ukuboko kwayo".

Yongeyeho ko nyuma yo kubona ibyo byiza bahisemo kubyibukiranya bashimira Imana muri iyi ndirimbo nziza. Iyi ndirimbo "Irashoboye" ije isatira izindi iyi korali yasohoye zigakora ku mitima ya benshi zirimo Umwuka Wera, Yararenganye ndetse n’izindi.

Uko bwije n’uko bucyeye, iyi korali irushaho gutera imbere mu buryo bugaragarira buri wese itera ikirenge mu cya Jehovah Jireh Choir ya CEP ULK Soir banafitenye umubano uremereye. Iyi korali iyoborwa na Bwana Micomyiza Sylvain imaze iminsi mu bikorwa biremereye byiganjemo kwitabira ibiterane ndetse n’ibikorwa by’urukundo.

Bimwe muri ibyo bikorwa ni urugendo rw’ivugabutumwa ndetse n’igiterane cyakorewe mu Rurembo rwa Muhoza Paroisse ya Gatonde cyabaye kuwa 02/07/2023.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo "Irashoboye", korali Horeb ikaba ikomeje ivugabutumwa aho binjiye mu myiteguro y’igiterane ngarukamwaka cyiswe "Horeb week).

Ni igiterane kirangwa n’ivugabutumwa ry’icyumweru ndetse n’ibindi bikorwa by’urukundo hakaba hitezwe ko hazaboneka iminyago myinshi nk’uko byagenze mu giterane giheruka cyabaye hagati ya 07-13/11/2022.

Mami Espe usanzwe ari n’umuririmbyi wa Korali Holy Nations ADEPR Gatenga akaba n’umuririmbyi ku giti cye afatanya na Iranzi Eric Ndetse na Umubyeyi Ruth umenyerewe no muri korali Siloam ya ADEPR Kumukenye kuyobora amajwi muri iyi korali.

Aba bombi bakaba ari aba Post Cepien ba Korali Horeb dore ko bose bize muri iri ahuri ry’Imari ndetse n’amabanki (CEP CBE).

Uretse iki giterane gisoza umwaka, korali Horeb irateganya gukomeza gukora izindi ndirimbo zizakorwa mu buryo bwa live recording zifite amashusho zikaba zizashyirwa ahagaragara mu minsi ya vuba.

Horeb choir irakataje mu ivugabutumwa ribohora imitima ya benshi

REBA INDIRIMBO NSHYA "IRASHOBOYE" YA HOREB CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Murakoze cyane Paradise kutugezaho iyi ndirimbo nziza ya Korali Horeb no kuduha amakuru agezweho y’iyi Korali.

Cyanditswe na: Micomyiza Sylvain   »   Kuwa 06/10/2023 14:41