Ku nshuro ya mbere, Korali yo mu Ntara y’Amajyaruguru yataramiye Abanyakigali mu gitaramo cy’amateka cyari cyuzuyemo ububyutse n’ibikorwa by’urukundo, gusa akaba ari ku nshuro ya 7 bakoze iki gitaramo cyitwa "The Spirit Of Revival" [Ibihe by’Ububyutse].
Ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira 2025, urusengero rw’Imana rwimukiye i Gikondo, ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground), ubwo Shiloh Choir yo muri ADEPR Muhoza (Musanze) yakoreraga bwa mbere i Kigali igitaramo cyayo bwite “The Spirit of Revival".
Ni igitaramo cyasize amateka akomeye mu mitima y’abitabiriye, gihuza kuramya, guhimbaza no guhembuka mu buryo bw’umwuka. Basanzwe bagikora buri mwaka aho inshuro zose esheshatu cyabereye i Musanze, ubu ku nshuro ya 7 kikaba cyabereye mu Mujyi wa Kigali.
Shiloh Choir, imaze imyaka 8 mu murimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo, yahuje abakunzi bayo bo mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi bitatu (3,000), kirangwa n’umwuka w’isanamitima n’ibyishimo byinshi.
Ku rubyiniro rwatamirijwe imitako y’amabara yoroheje, aba baririmbyi b’i Musanze bahagurutse bashimangira impamvu bitwa “Shiloh”, ahantu Imana itura.
Indirimbo zabo nka “Ntukazime,” “Bugingo,” na “Ibitambo” zatumye abari aho bose baririmba bafatanyije, urusaku rw’amashyi n’amajwi y’ibyishimo rwuzura aho igitaramo cyabereye, mu kibuga cyose.
Uyu muhango wasusurukijwe n’abaririmbyi n’amakorali batandukanye barimo Prosper Nkomezi, Shalom Choir (ADEPR Nyarugenge) ndetse na Ntora Worship Team, bose bahurije hamwe mu kuramya Imana mu buryo bwimbitse kandi bwo ku rwego rwo hejuru.
Mu gusoza igitaramo, Mugisha Joshua uyobora Shiloh Choir, yatangaje inkuru nziza yahagurukije imbaga, avuga ko Shiloh Choir yishyuriye amafaranga y’ishuri abana 13 batishoboye nk’igikorwa cy’urukundo gikomatanya ivugabutumwa n’imibereho myiza y’abaturage. Ati: “Ububyutse nyakuri si amagambo gusa, ni ibikorwa.”
Mbere yo gutaramira i Kigali, Shiloh Choir yakoreraga ibitaramo byayo ngarukamwaka mu Ntara y’Amajyaruguru, cyane cyane mu Karere ka Musanze, aho itorero ryabo rya ADEPR Muhoza ribarizwa.
Buri mwaka kuva mu 2018, igitaramo cyabo ngarukamwaka cyitwa “The Spirit of Revival” cyakorerwaga mu Ntara y’Amajyaruguru, kigarukira ku matorero atandukanye yo muri Musanze.
Nyuma y’ubutumire bwinshi no gukurikirwa n’abakunzi babo bo mu mujyi, baze kwanzura gutaramira i Kigali mu gitaramo cyabo bwite. Iki gitaramo cyasize benshi bikomba iminwa mu buryo bw’umwuka, cyaririmbyemo Shiloh Choir, Shalom Choir, Prosper Nkomezi na Ntora Worship Team.
Shiloh Choir yakoreye amateka i Kigali
Shalom Choir yaririmbye muri iki gitaramo
Ku nshuro ya mbere, Korali yo mu Ntara y’Amajyaruguru yataramiye Abanyakigali mu gitaramo cyari cyuzuyemo ububyutse n’ibikorwa by’urukundo
Abarenga ibihumbi bitatu bitabiriye igitaramo cya Shiloh Choir y’i Musanze