Umuhanzikazi zamamaza ubutumwa bwiza, Sharon Gatete, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ya 5 yitwa Inzira, Ukuri n’Ubugingo yakoranye na Jonathan Ngenzi, mu ziri kuri album ye ya mbere yise "Nzategereza".
Iyi ndirimbo nziza cyane irimo ubutumwa buvuga ko Yesu ari we wo kwizerwa, ko ari ubugingo kuko uwamwizeye atazigera apfa, kandi akaba ukuri kuko ari we ufite ukuri kuyobora abantu mu nzira y’ukuri, yagiye hanze ku wa 15 Kanama 2024, nyuma y’ukwezi kurenga ashyize hanze iyo yise Rwanda Shima, kuri album ikaba iri ku mwanya wa 3.
Iyi ndirimbo Inzira, Ukuri n’Ubugingo ni iya 5 kuri album yise "Nzategereza Live Album" igizwe n’indirimbo 8 ari zo; "Nzategereza live version", "Ibuka", "Emmanuel", "Rwanda Shima Imana", "Inkuru nziza isohotse mu buryo bw’amashusho uyu munsi," "Inzira, Ukuri n’Ubugingo" ft Ngenzi Jonathan, "Ntutinye" ft Les Gatete (Her sisters) na "Nabonye umukunzi mwiza hymn" ft Rhodah A, Merci worshipper, Jazivah J na Favor Genevieve.
Sharon Gatete yakuriye muri Kingdom of God Ministries. Ui umunyarwandakazi w’umunyamuziki wa kinyamwuga, wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we. Avuka mu muryango w’abana 5, akaba ari uwa 2. Babiri muri barumuna be na bo bararirimba, bakaba banafitanye ’Collabo’ kuri album ye ya mbere. Indirimbo yitwa "Ntutinye" ya Luc Buntu basubiyemo.
Avuka ku babyeyi babiri b’abashumba ari bo Pastor Godfrey Gatete na Pastor Peace Gatete, bayoboye itorero Revival Temple church riba mu mujyi wa Kigali i Remera muri Ruturusu ya 2, akaba ari na ho ateranira igihe cyose ari mu Rwanda, dore ko ari muri Kenya, aho yagiye gukomereza Kaminuza mu by’umuziki, akaba afite n’intego yo kuzabikomeza mpaka abonye PhD mu muziki, akayikoresha aririmba Gospel kinyamwuga.
Sharon Gatete avuga ko azasazira mu muziki