× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sharon Gatete ukomeje gushyira mu ngiro ibyo yasezeranyije abakunzi ba Gospel yasohoye indirimbo "Kumbuka"

Category: Artists  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Sharon Gatete ukomeje gushyira mu ngiro ibyo yasezeranyije abakunzi ba Gospel yasohoye indirimbo "Kumbuka"

Umuramyi Sharon Gatete wamenyekanye mu ndirimbo "Nzategereza" yongeye gushimangira umuhamagaro we asohora indirimbo iri mu ndimi ebyiri zirimo n’igiswahili.

Ni indirimbo yitwa "Kumbuka" cyangwa "Ibuka" ushyize mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ubwo yaganiraga na Paradise, Sharon Gatete yagize ati" "KUMBUKA (IBUKA)" ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu baca mu bihe bitoroshye,

Ibibutsa ko ari byinshi baciyemo kandi bakabinesha, rero ko Imana yabikoze mu hahise, n’iby’ubu yabikora kuko idahinduka. Kandi itwibutsa isezerano ry’Imana itubwira ko iyaduhaye umwana wayo w’ikinege Yesu yamuduhanye n’ibindi byose, rero yamaze kubiduha n’ukuyizera tukabyakira!".

Yabajijwe impamvu nyir’izina yifashishije indimi ebyiri: "Igiswahili ndetse n’ikinyarwanda" mu gutambutsa ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo. Sharon yagize ati: "Nahisemo kuyikora mu ndimi zombi kubera ko ndi mu nzira yo kwagura ikintu cyo gukora indimi zitandukanye mu rwego rwo kugira ngo ubutumwa bugere kuri benshi".

Yongeyeho nyuma y’uko mu gihugu yigamo cya Kenya yeretswe urukundo n’abatuye muri iki gihugu, yahisemo ko abakunzi be bakoresha indimi z’amahanga bumva ubutumwa aririmba.

Nk’umuhanzi ukomeje kwimakaza igikundiro yabajijwe ibyerekeranye no kuzategura igitaramo cyagutse ndetse no kuba yakorana n’abaririmbyi bandi, avuga ko ibijyanye na gahunda z’ibitaramo no gukorana n’abandi bafite umuhamagaro umwe n’uwe ari inzozi ze Kandi hakaba hari gahunda yo kubikora no kubigeraho.

Yunzemo ko igihe cyose bizashyirwa mu bikorwa, bizabamenyesha abakunzi be ndetse n’itangazamakuru hakiri kare.

Hari abaririmbyi binjiye mu muziki bagira igikundiro nyamara nyuma y’iminsi mike bakamera nka za mbuto zabibwe mu mahwa akaziniga ndetse bakazimira hakiri kare.

Sharon we asanga ntacyamubuza gukomeza umuhamagaro we nk’uko yabivuze ati: "Umuziki duteganya kuwusaziramo kandi twizera ko ntacyaduhagarika usibye Imana yonyine yaduhamagaye ni nayo yonyine yahagarika umuhamagaro!’.

Nyuma yo gukora igitaramo cya mbere cyiswe "Nzategereza live recording Album", uyu muramyi yahise yinjira mu rugamba rwo gukora indirimbo ziri kuri iyi Album yashyize hanze.

Nyuma yo gutunganya izi ndirimbo, inkuru nziza ku bakunzi be ni uko kuri ubu ushobora kubona indirimbo z’uyu muramyi ku mbuga zicuruza umuziki nka Spotify n’izindi ndetse akaba akomeje kuzishyira no kuri YouTube akoresha.

Abajijwe ibyerekeranye no kuba zagezwa ku bantu batandukanye bifuza kuzigeza ku bandi yavuzeko uwashaka kugira uburyo ubwo ari bwo bwose yakeneramo gukorana nawe ku bijyanye yamwandikira kuri email: [email protected]

Uyu muramyi akomeje gushyira abakunzi be i Gorora nyuma y’uko mu mwaka wa 2023 ubwo yaganiraga na Paradise yatangaje ko afite gahunda yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

Sharon Gatete avuga ko azasazira mu muziki

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZE KU ISOKO MPUZAMAHANGA RY’UMUZIKI RYA SPOTIFY

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZE KU ISOKO MPUZAMAHANGA RY’UMUZIKI RYA AUDIOMACK

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZE KU ISOKO MPUZAMAHANGA RY’UMUZIKI RYA APPLE MUSIC

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZE KU ISOKO MPUZAMAHANGA RY’UMUZIKI RYA AMAZON

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.