× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sharon Gatete asohoye indirimbo nziza cyane yise "Inkuru Nziza" yageneye abafite imitima iboshywe

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Sharon Gatete asohoye indirimbo nziza cyane yise "Inkuru Nziza" yageneye abafite imitima iboshywe

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Sharon Gatete asohoye indirimbo nziza cyane irimo ubutumwa bw’ihumure ku bantu baremerewe n’ibintu bitandukanye. Iyi ndirimbo yayise Inkuru Nziza.

Ibyo aririmba bihuza n’iyi ndirimbo, kuko ku bantu bose baremerewe mu buryo butandukanye kubera ibyaha bakoze, abaremerewe kubera ibibazo bitandukanye, bose bumva inkuru nziza y’uwifuza kubaruhura ibibaremerera byose bakumva basa n’abatuwe umutwaro.

Atangira agira ati: “Ese uremerewe n’icyaha gihora kikwizingiraho, cyakuboshye umutima, cyawushenjaguye, wabuze amahoro? Ese uremerewe n’ubutayu, ihuriro ry’ibibazo (imiryango, akazi, ubuzima, uragerageza bikanga) bikuboshye umutima, byawushenjaguye, wabuze amahoro?”

Akomeza agira ati: “Umva inkuru nziza, nturamenya inkuru nziza y’Uwomora imitima ikomeretse agakiza n’inkovu z’icyaha, agatanga mahoro ahoraho. Uwo ni Yesu, nta wundi ni Yesu. Musange, mwisunge, nta wundi ni Yesu.”

Iyi ndirimbo isohotse kuri uyu wa 29 Mata 2024 ikaba yaranditswe na Sharon Gatete afatanyije na Amon Muhayimana. Uwatunganyije amajwi ni Benjamin, videwo yayobowe Musinga, ikosorwa na M. Clement.

Iyi ndirimbo Inkuru Nziza, ni iya kabiri Sharon Gatete asohoye muri uyu mwaka wa 2024, nyuma y’iyitwa Kumbuka (ibuka) yafatanyije na Yves B na Rhodah A, ikaba yarasohotse ku wa 16 Gashyantare, bivuze ko iyi igiye hanze nyuma y’amezi arengaho gato kuri abiri gusa.

Mbere y’izi ndirimbo ebyiri, Sharon Gatete wihebeye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yari afite izindi ndirimbo ebyiri, harimo iyitwa Umukunzi yahereyeho mu mwaka wa 2023, agamije kugaragaza ko urukundo yasanze kuri Yesu rutandukanye n’urwo yabonye ahandi hose, ndetse n’iyitwa Nzategereza yanitiriye album ye ya mbere.

Iyi ndirimbo Inkuru Nziza, ni iya kane kuri iyi album Nzategereza. Ni album igizwe n’indirimbo 8 yari imaze igihe itegerejwe cyane n’abakunzi b’uyu muramyi, ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Benjamin Pro na Jado Keys, bose bakaba abanyeshuri biganye na Sharon Gatete ku Nyundo.

"Nzategereza Live Album" igizwe n’indirimbo 8 ari zo; "Nzategereza live version", "Ibuka", "Emmanuel", "Rwanda Shima Imana", "Inkuru nziza isohotse mu buryo bw’amashusho uyu munsi," "Inzira, Ukuri n’Ubugingo" ft Ngenzi Jonathan, "Ntutinye" ft Les Gatete (Her sisters) na "Nabonye umukunzi mwiza hymn" ft Rhodah A, Merci worshipper, Jazivah J na Favor Genevieve.

Sharon Gatete yakuriye muri Kingdom of God Ministries. Ui umunyarwandakazi w’umunyamuziki wa kinyamwuga, wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we. Avuka mu muryango w’abana 5, akaba ari uwa 2. Babiri muri barumuna be na bo bararirimba, bakaba banafitanye ’Collabo’ kuri album ye ya mbere. Indirimbo yitwa "Ntutinye" ya Luc Buntu basubiyemo.

Avuka ku babyeyi babiri b’abashumba ari bo Pastor Godfrey Gatete na Pastor Peace Gatete, bayoboye itorero Revival Temple church riba mu mujyi wa Kigali i Remera muri Ruturusu ya 2, akaba ari na ho ateranira igihe cyose ari mu Rwanda, dore ko ari muri Kenya, aho yagiye gukomereza Kaminuza mu by’umuziki, akaba afite n’intego yo kuzabikomeza mpaka abonye PhD mu muziki, akayikoresha aririmba Gospel kinyamwuga.

Inkuru Nziza (4)

Sharon Gatete

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.