× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka31: Vedaste N Christian yibukije abanyarwanda gusigasira ’amasomo tuvoma mu mateka yacu asharira’

Category: Artists  »  12 April »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kwibuka31: Vedaste N Christian yibukije abanyarwanda gusigasira 'amasomo tuvoma mu mateka yacu asharira'

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Vedaste N Christian yifatanyije n’Abanyarwanda atanga ubutumwa bwuje impanuro n’icyizere, bugamije gukomeza urugendo rwo kwibuka twiyubaka.

Mu magambo ye yatangaje abinyujije kuri Radio Umucyo, Vedaste yagize ati: “Kwibuka si inzika, ni ukuzirikana no gusigasira amasomo tuvoma mu mateka yacu asharira, akatubera ibuye ry’ifatizo uyu munsi, kugira ngo twubake ahazaza hashikamye. Never again Genocide.”

Iri jambo rye ryibutsa ko kwibuka atari ukubika inzika, ahubwo ari uguharanira ko amateka mabi yabaye adasubira, kandi ko ’dukwiye kuyakuramo amasomo yo kubaka u Rwanda rufite ejo hazaza heza’. Ahamagarira buri wese guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge nk’inkingi z’iterambere rirambye.

Vedaste N Christian ni umwe mu bahanzi Nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, zitanga ubutumwa bwo gukomeza imitima no gusigasira indangagaciro z’Ubunyarwanda. Binyuze mu buhanzi bwe, ahora atanga ubutumwa bw’icyizere, urukundo n’amahoro.

Muri iki gihe cyo ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa nk’ubu bufasha kongera kwibutsa Abanyarwanda ko Jenoside idakwiye kuzongera ukundi.

#Kwibuka31
#TwibukeTwiyubaka
🌐 [www.kwibuka.rw] (http://www.kwibuka.rw)

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.