× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Shalom Worship Experience 2025: Urwibutso mu kuramya Imana mu munezero n’umwuka w’ubusabane

Category: Choirs  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Shalom Worship Experience 2025: Urwibutso mu kuramya Imana mu munezero n'umwuka w'ubusabane

Ku wa 23 Werurwe 2025, icyicaro cya ADEPR Nyarugenge cyabaye igicumbi cy’amasengesho n’ibyishimo bidasanzwe mu gusoza igitaramo Shalom Worship Experience. Ni ibihe byaranzwe no kuramya Imana mu munezero, abantu bagasabana, abandi bakira agakiza.

Igitaramo cyari gifite umwihariko wo guhuza amajwi n’umwuka w’abantu batandukanye, haba abakunzi ba Korali Shalom, ab’i Kigali, abaturutse mu ntara, n’itsinda ry’abashyitsi batumiwe barimo Bosco Nshuti, Hoziyana Choir, na Korali Shiloh y’i Musanze.

Indirimbo zanyuze imitima y’abantu
Nk’uko bisanzwe, Shalom Choir yaririmbye indirimbo zayo zakunzwe na benshi, zirimo Abami n’Abategetsi, Nzirata Umusaraba, n’iyo baheruka gushyira hanze Umuntu w’imbere, maze abantu bose bisanga mu kuramya.

Indirimbo Uravuga Bikaba yatumye benshi barushaho kwizera imbaraga z’Imana, amagambo yayo ashimangira ko ibyo Imana ivuze bitajya bihinduka.

Korali Hoziyana yatanze umusanzu ukomeye mu guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo Nzanywe no Kugushima, aho abari aho bose bayifatanyije mu guhimbaza Imana.

Korali Shiloh, yari ibaye inshuro ya mbere itaramira kuri ADEPR Nyarugenge, yatunguye benshi cyane ku ndirimbo yayo Ntukazime. Byageze aho abantu bose bahaguruka, bakoma mu mashyi, ndetse hari abarenzwe n’amarangamutima. Iyo ndirimbo ifite amagambo ahumuriza Abakristo, ibibutsa kudacogora mu rugendo rw’agakiza.

Hari kandi indirimbo Yaruhutse Umusaraba ya Korali Shiloh, yaciye ibintu cyane. Abenshi mu bitabiriye igitaramo bayise ‘indirimbo y’umunsi’ kuko yabagejeje mu mwuka w’amasengesho.

Tuyisenge Innocent, umuyobozi w’indirimbo muri Shalom Choir, yavuze ko nta kibazo kiba mu kuririmba indirimbo z’abandi bahanzi igihe zifite ubutumwa bufasha abantu kwegerana n’Imana. Yagize ati:
“Buriya natwe iyo dusohoye indirimbo ntiba ikiri iyacu, iba ari iyabantu bose. None kuki tutaririmba izo abandi baririmbye mu gihe zitanga ubutumwa bwiza?”

Umwuka wari uhari: Ibyishimo, ubusabane, n’ibitangaza
Abantu bose bari mu munezero, abenshi baranyuzwe n’ibyo babonye n’ibyo bumvise. Hari umunezero wagaragariraga mu buryo abantu baserukanaga ku rubyiniro, uburyo baririmbaga, n’ukuntu abafashijwe n’indirimbo bagaragazaga amarangamutima yabo.

Nk’uko byagarutsweho n’umwigisha wari uhari, mbere y’indirimbo Uri Imana Itaneshwa, yavuze amagambo akomeye ati:
“Uri Imana itaneshwa, wicaye ku ntebe y’icyubahiro itatswe n’inyenyeri. Icyubahiro ni icyawe. Hari Imana itaneshwa, itajya ineshwa, itagira ubwoba, uri Imana iseka, inezerewe.”

Ayo magambo yatumye abantu benshi barushaho gushimira Imana no kwinjira mu mwuka wo kuyiramya. Mu ndirimbo Umusaraba ya Giséle Precious, abantu benshi barafashijwe, amarira aratemba, barushaho gukiranuka imbere y’Imana.

Bayisenge Christian, umwe mu bitabiriye igitaramo, yavuze ko yishimiye cyane indirimbo zaririmbwe, ariko akagira impungenge z’impamvu amakorali adasanzwe azwi atagaragara kenshi mu bitaramo binini. Yagize ati:
“None se niba hari amakorali nk’aya aririmba gutya, kuki abategura ibitaramo batazizana, ahubwo bagatuzanira izisanzwe ngo ni uko zizwi?”

Abandi bagaragaje uko bashimishijwe na Korali Shiloh, aho bavuga ko yatunguranye cyane. Jean Luc Rukundo, umuyobozi wa Shalom Choir, yagize ati:
“Uko nari mbyiteze siko byagenze, ahubwo barushijeho! Ikindi cyanshimishije ni uko nabonye abantu benshi batari bazi Shiloh, ariko bahise bayishimira.”

Mu ijambo rye, Mugisha Josue, umuyobozi wa Korali Shiloh, yashimiye Shalom Choir ku bw’icyizere yabagiriye, maze agaruka no ku bintu bungutse muri uru rugendo. Yagize ati:
“Twagize amahirwe yo kuririmbira imbere y’abantu benshi, b’ingeri zitandukanye, babasha kubona ibyo Imana yaduhaye bitari bizwi na benshi. Ubu bikaba byatangiye kudufasha kugira imiyoboro mishya.”

Shalom Choir mu rugendo rushya
Shalom Choir yagaragaje ko iki gitaramo cyari intangiriro y’ibindi bikorwa bikomeye biteganyijwe muri uyu mwaka, birimo Shalom Gospel Festival, igitaramo ngarukamwaka cyatangiye mu 2023, ubwo cyabereye muri BK Arena kigakurikirwa n’ubwitabire bukomeye.

Hari kandi Shalom Charity, igikorwa cyo gufasha abatishoboye kizaba mu mpeshyi ya 2025.
Shalom Choir yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutuma Shalom Worship Experience 2025 igenda neza, igira iti:
“Shalom Choir turashimira tubikuye ku mutima buri wese wifatanyije natwe muri Shalom Worship Experience. Twabonye ineza y’Imana, benshi barahembuka, abandi bakira agakiza. Imana ibahe umugisha utagabanyije ku bw’uruhare rwanyu mu bwami bw’Imana.”

Iki gitaramo cyabaye intangiriro y’urugendo rushya rwa Shalom Choir mu mwaka wa 2025, rukaba urwo gukomeza gufasha imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Shalom Worship Experience
22-23 Werurwe 2025
ADEPR Nyarugenge
Ibikorwa byinshi biracyaza…

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.