Kuri ubu agahinda ni kose ku bakunzi b’a Gospel ndetse n’imyidagaduro nyuma y’uko Umunyamakuru Irene Mulindahabi agize ibyago agapfusha Mama we witabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu aho umunyamakuru Irene Mulindahabi yashyize hanze kuri konti ye ya instagram ubutumwa bugaragaza ibyo yaganiriye na mama we mu burwayi bwe, atangaza ko uyu mubyeyi we yitabye Imana.
Muri ubwo butumwa bugaragaramo ikiganiro bari baherutse kugirana aho Irene Mulindahabi yihanganishaga umubyeyi we amubwira kwizera Imana akirengagiza ububabare arimo kugira ngo Satani atamunyaga ubugingo bwe.
Ubu burwayi uyu mubyeyi yari abumaranye igihe dore ko bwamenyekanye mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize.
Ni agahinda gakomeye kuri Irene Murindahabi wakundaga kuvuga ko yubaha cyane umubyeyi akanamukunda by’umwihariko dore ko yamufataga nk’inkingi ya mwamba mu iterambere rye.
Irene Murindahabi ni izina ryubashywe mu gisata cy’imyidagaduro ndetse na Gospel. Ni umwe mu banyamakuru babimazemo igihe. Kuri ubu akora kuri Isibo Tv aho yakunze gukorana ibiganiro na Phil Peter.
Niwe washinze MIE Label ikomeye ikomeje gufasha impano nyinshi. Niwe wamvumbuye ubutunzi buri muri Vestine na Dorcas, kuri ubu bakaba ari bamwe mu baramyi bakomeye begukanye ibihembo bitabarika binyuze mu bikorwa bya MIE.
Ibyamamare birimo Bruce Melodie, Serge Iyamuremye, Rock Kimomo, Clapton Kibonke bakaba bagaragaye bihanganisha uyu munyamakuru wagize ibyago byo kubura Mama we.
Umubyeyi wa M. Irene yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu
Umubyeyi wa M. Irene yitabye Imana azize uburwayi