× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

September Six: Aline Gahongayire yasohoye indirimbo ivuga ku gahinda yagize ubwo yabyaraga umwana agahita apfa

Category: Artists  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

September Six: Aline Gahongayire yasohoye indirimbo ivuga ku gahinda yagize ubwo yabyaraga umwana agahita apfa

Umuhanzikazi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Aline Gahongayire, yasohoye indirimbo yari amaze iminsi igera kuri ibiri ayiteguje abakunzi be, ivuga ku gahinda yagize ubwo yabyaraga umwana agahita apfa.

Ku wa 6 Nzeri 2014 ari na ho havuye iyi ndirimbo September Six, Aline Gahongayire yibarutse umwana w’umukobwa ahita apfa nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yashyize ku muyoboro we ku itariki 2 Nzeri 2024 abisobanura.

Iyi ndirimbo nubwo wavuga ko ari indirimbo ariko isa n’igitabo cyanditsemo ibihe biruhije Aline Gahongayire yanyuzemo. Ayishyize hanze habura iminsi itatu ngo itariki ya 6 Nzeri igere, muri uyu mwaka wa 2024 akazaba yizihiza umwaka wa 10 umwana we amaze apfuye.

Mbere yo gusohoka yatangaje byinshi byihishe ku ndirimbo yise September Six, umunsi yaburiyeho umwana yari yarise Ineza, nyuma yo kuvuka ntabe muzima akarikoresha ashinga umuryango wita ku bana badafite kivurira.

Aline gahongayire yabivuganye agahinda kenshi cyane mu kiganiro yanyujije ku muyoboro asanzwe anyuzaho indirimbo ze gusa zakunzwe zirimo inshyashya zo kuri Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Sa Grâce” iriho indirimbo esheshatu ziri mu Gifaransa yakoze mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki, muri eshatu zari zimaze kujya hanze hakaba hiyongereyeho na September Six ibaye iya kane, kandi ni yo yonyine ifite amashusho mu zimaze kujya hanze kuri iyo EP.

Uko yabisobanuye mu kiganiro ni ko yongeye no kubiririmba, avuga ku gahinda ke kavuyemo byinshi byahesheje benshi umugisha agira ati: “Hari mu mwaka wa 2014 mu kwezi kwa Cyenda. Uku kwezi abenshi bakwita ukwezi kwiza, ukwezi ko kubyara, ariko nge ntikwambereye kwiza. Muri uko kwezi nari niteguye guheka, nari niteguye gusasira umwana, ariko nsasa mu gituro.”

Yasengaga asaba Imana kumuha umwana w’umukobwa, ariko avuka atari muzima: “Nasabye Imana umwana mwiza, ngitwita inshuti zange zikambwira ngo ntwite umuhungu bitewe n’uko inda yari imeze. Bampamagaraga mama Yuhi kuko ari ko kazina nari naramuhaye. Njye nageze aho nishyiramo ko ntwite umukobwa.

Nagiye kwa muganga nshaka kumenya igitsina cy’umwana ntwite, kuko nagendaga ndi kuvugana na papa w’umwana ngo ntwite umukobwa ntwite umukobwa, bampimye basanga koko ari umukobwa. Amezi icyenda ageze nitegura kubyara, nitegura gusasira umwana wange aho azaryama, ariko aho kumusasira aho azarara musasira mu gituro.”

Uku ni ko byagenze nk’uko yabisobanuye: “Nkimubyara baramunzaniye ndamureba, mbona ari umukobwa usa n’uwo nasabaga Imana, nuko ndamusasira, mwambika imyenda nari naramuguriye, hanyuma bamuryamisha mu gituro. Nabonye byinshi ariko nta kizandutira kubona uwo mwana.”

Nyuma yo kubona ko bidashobotse ko yirerera umwana, Imana yamufashije kudaheranwa n’agahinda ahubwo akora ibyagiriye benshi umumaro kugeza n’uyu munsi. “Nabwiye Imana nti Mama, iyi (umwana) ni ibaruwa nkwandikiye y’urukundo.

Numvise ijwi rimbwira mu mutima wange rigira riti ‘uri Ineza kandi nguhaye amahoro.’ Imana yampaye amahoro. Iyo umubyeyi abyaye ntiyonse amasereka aramurya, nge narayakamaga, ariko no muri ibyo bihe Krito yampaye amahoro. Iyo mba ntamufite nari no gusara.”

Yakomeje agira ati: “Ineza yaratashye ariko mfite indi Neza. Kubera Ineza, umutima wange warahindutse. Nta bwo nabifashe nk’ibisanzwe, ahubwo byamviriyemo ibiro. Hari abana babasha kurya, hari abana bishyuriwe ku ishuri, hari benshi bari muri Ineza Organization. Rero, sindi umubyeyi wa Ineza gusa mfite undi witwa Mugisha.”

Ibi byago yagize byatumye yandika indirimbo. “Njya kwandika iyi ndirimbo nifuzaga gukomeza umuntu wese. Niba barakubwiye ko utazabyara bikubere ihumure. Nashakaga gukomeza abantu. Kristo Yesu yampaye amahoro. Nakoze ku nanga amagambo aramanuka ndaririmba. Icyo nshaka ko usigarana ni uko ugomba guhamya Imana mu byo waba urimo byose.”

Yari yarashakanye n’uwo bita Gahima Gaby. Bakoze ubukwe tariki 13 Mutarama 2013 ariko urugo rwabo ruzamo amakimbirane yatumye batandukana nyuma y’imyaka ibiri.

Muri icyo gihe Gahongayire na Gahima bari barabyaranye umwana (uyu yari yarise Ineza) ariko utaragize amahirwe yo kubaho kuko yapfuye akivuka. Ku wa 6 Nzeri 2014 ari na ho havuye iyi ndirimbo September 6, Aline Gahongayire yibarutse umwana w’umukobwa ahita apfa nk’uko yabigarutseho.

Uyu mwana yashyinguwe bukeye bwaho ku Cyumweru ku wa 7 Nzeri 2014. Ku wa 28 Ugushyingo 2017 ni bwo Aline Gahongayire na Gaby Gahima babonye ubutane bwemewe n’amategeko babuhawe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Kugeza ubu Aline Gahongayire we ntarashaka umugabo, ariko yakunze kuvuga ko atazasaza ari wenyine ko ahubwo igihe nikigera na we azongera agashaka umugabo akabaho mu munezero.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.