Muhayimana Jackson yatangiranye n’indirimbo “Amashimwe” nk’umwe mu bahanzi bashya baririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza. Yatangarije Paradise ko atazigera asubira mu ndirimbo z’isi.
Uyu musore w’imyaka 28 wamamaye nka Mr. Jackson wari umaze igihe asohora indirimbo zisanzwe ziganjemo iz’urukundo bamwe bita iz’isi, yafashe umwanzuro wo kutazongera kuririmba indirimbo z’isi (secular) kuko ngo zitajyanye n’ijwi rye kandi akaba yarazikoraga mu gihe cyo gutana.
Ni umusore watangiye umuziki kera nk’uko na we yabitangarije Paradise agira ati: “Natangiye umuziki kera kuko nawisanzemo. Naririmbye muri korali y’abana yo ku Cyumweru (Sunday School) muri ADEPR, nzi guhimba indirimbo kuko narabahimbiraga.”
Uwari umwana wo mu Bakritso bakomeye yisanze akora indirimbo z’isi nyuma yo kuva mu rugo akajya gushaka ubuzima. Uku ni ko Jackson yabisobanuriye Paradise: “Maze gukura ndatembera mva mu rugo ku mpamvu yo gushaka ubuzima.
Nisanze ndirimba indirimbo zisanzwe, ndazikora, nzikora kuko hari abo nahuye na bo ngatekereza nti ‘ko nashoboraga guhimbira indirimbo abo twabanaga mu ishuri ryo ku Cyumweru, kuki indirimbo z’urukundo n’izindi zitandukanye ntazishobora?’”
Uko ni ko yatangiye kuririmba indirimbo z’isi mu buryo bworoshye, ariko bamwe bakumva avangamo akantu ko mu rusengero. Na we abihamya agira ati: “Nagiye kuzikora ntibyangora, maze kuziririmba bamwe bambwira ko mberewe no kuririmba izamamaza Ubutumwa Bwiza nubwo bamwe batari bazi ko naririmbye mu nsengero. Umuntu wese wanyumvaga yumvaga ko ndamutse ndirimbye Gospel nabikora neza.”
Uko kubwirwa ko aberanye no kuririmba Gospel byamubereye ikiraro cyamugejeje ku gukora indirimbo ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana yise Amashimwe. Yagize ati: “Nange igitekerezo cyanjemo kuko nari ntangiye no kujya nsenga, nkiririmba izisanzwe sinajyaga mu rusengero kenshi, ariko mu busanzwe ndi umwana wo mu ba ADEPR. Nafashe icyemezo, mpita mpera kuri iyi ndirimbo nise Amashimwe. Ni yo ya mbere nkoze.”
Yasobanuye imvano yayo agira ati: “Nayikoze kuko nabonye ko Uwiteka hari aho yari ankuye. Nabiciyemo mbona birakize (ibibazo birakemuka), kandi ntihari ku bwange hari ku bw’imbaraga z’Imana, nange mpitamo kuririmba mvuga nti ‘Amashimwe’ kuko ibyo nari nyuzemo byari byinshi kandi byari bindenze ntanabona aho mbinyura.”
Uko abantu bayakiriye nk’uko abivuga byamubereye urufatiro rwo gukomerezaho akora izindi kandi akagarukira Imana, dore ko ari uwo mu muryango ukunda gusenga cyane:
“Iyi ndirimbo maze kuyishyira hanze abantu bayakiriye neza barayikunda kandi nange ni byo nari niyemeje, ndavuga nti ‘n’ubundi nari naratandukiriye,’ kuko nakuriye mu babyeyi bakunda gusenga, aho wasibaga amateraniro bakaba batanakugaburira. Indirimbo Amashimwe nayikoze ngamije gutanga ubutumwa Bwiza, kuko hari abo yafasha.”
Nta bwo azigera ava mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza ngo asubire mu zisanzwe yahozemo. Yabivuzeho agira ati: “Intego mfite ni iyo gukomeza kuririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, izisanzwe (secular) sinzazisubiramo nazivuyemo nzivuyemo kandi nazivuyemo bindimo, uretse n’ibyo mfite izindi ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza nzashyira hanze muri iyi minsi.”
Muhayimana Jackson wamamaye nka Mr. Jackson, ni umwana uvuka mu bana barindwi (7) akaba ari umwana wa kabiri (2). Kuri ubu afite imyaka 28, akora mu bijyanye n’ibikorerwa ahatunganyirizwa imisatsi mu Mugi wa Kigali hazwi nko muri Salon de Coiffure. Ni Umukristo uteranira I Gikondo aho atuye muri ADEPR - SEGEEM.
indirimbo Amashimwe yagiye hanze mu mwaka wa 2023. Icyo gihe yari ikozwe mu majwi (audio) gusa. Ubu ni bwo yayikoreye amashusho. Wayareba hano
Muvandimwe Imana ikomeze
Kubakumwe nawe, kd ururugendo ruzabe Inzira nziza yo guhindura abandi.
Ndumva uyumusore arimunzira nziza Imana imushakamo nakomerezaho Kdi mumushakire nabaterakunga bamuzamure aduhe nizindi ndirimbo