Ku Itorero rya ADEPR SGEEM ribarizwa muri Paroisse ya Gatenga hakomeje kubera igiterane mpemburabugingo cyateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’abadiyakoni. Ni igiterane cyiswe" Twisuzume turebe ko tukiri mu byizerwa."
Iki giterane kigomba kumara icyumweru dore ko cyatangijwe kuwa 14/10/2024 kikazasozwa kuwa 20/10/2024 gifite intego iboneka muri 2 Abakorinto 3:15 hagira hati: "Ahubwo kugeza na n’ubu, ibya Mose iyo bisomwa iyo nyegamo ihora ku mitima yabo.
Amakuru Paradise ifite avuga ko iki giterane cyatangiye kuwa Mbere gikomeje guhembura imitima ndetse ubwitabire bukaba bukomeje bukaba buri ku rwego rwo hejuru.
Imitima ya benshi ikomeje guhemburwa binyuze mu byanditswe byera byahumetswe n’Imana n’indirimbo dore ko abigishwa bazwiho impano y’ijambo ry’Imana barimo Pastor Uwambaje Emmanuel, Ev Thierry Ndetse na Past Bwate David Umushumba w’itorero rya ADEPR SGEEM.
Iki giterane kandi cyatumiwemo amakorali akunzwe ku bw’indirimbo zuje ubutumwa bwiza nka: Impanda choir, Goshen Choir na Benaiah Worship Team zibarizwa mu itorero rya ADEPR SGEEM na Horeb Choir ibarizwa muri Kaminuza Y’u Rwanda Ishami rya Gikondo (CEP UR Gikondo campus). Uretse korali zo mu rugo, iki giterane cyatumiwe Bethlehem choir ibarizwa mu rurembo rw’uburengerazuba.
Iki giterane kizasozwa kuri iki cyumweru le 20/10/2024. Umunsi wa 6 w’iki giterane ni umwe mu minsi yari itegerejwe cyane dore ko ubufindo bwerekeje kuri Horeb Choir, Impanda Choir, Bethlehem choir na Benaiah worship team.
Ubwo Pawulo yandikiraga Timoteyo aganisha ku nyigisho z’ibinyoma zizaduka mu minsi y’imperuka, yagize ati" Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni”. 1 Timoteyo 4:1.
Aha yashakaga kumwibutsa ko akwiye gushikama mu kwizera. Iki gterane nacyo cyitezwemo kuzahembura imitima yatentebutse no gushikamisha benshi mu kwizera Ndetse n’iminyago myinshi.
Ku Itorero rya ADEPR SGEEM hari kubera igiterane gikomeye