Umuhanzikazi Sarah Uwera ahamya ko Imana inyuza ubutumwa bwiza ahantu hatandukanye, atari muri Bibiliya gusa.
Sarah Uwera ufite indirimbo nshya yise "Umunsi mushya", yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo y’ubwenge yavuzwe n’umugabo w’umuhanga ku Isi witwa Martin Luther wabayeho mu myaka ya kera, ariko na n’ubu Isi ikaba ikunze kwifashisha cyane imbwirwaruhame ze.
Uyu muhanzikazi uri no mu baririmbyi bakomeye muri Ambassodors of Christi, agaragara yambaye ikote ry’umutuku, ari kureba mu ndabo anazifataho kandi anezerewe cyane. Munsi y’iyo foto, yanditse amagambo atasobanukirwa na buri umwe wese na cyane ko yavuzwe n’umuhanga.
Ubutumwa Sarah Uwera yanditse mu Cyongereza, tubushyize mu Kinyarwanda yagize ati "’Imana ntiyandika ubutumwa bwiza muri Bibiliya yonyine, ahubwo ibwandika no ku biti, indabo, ibicu n’inyenyeri’. Martin Luther".
Martin Luther yari umupadiri w’Ubudage, umuhanga mu bya Tewolojiya, umwanditsi, umwanditsi w’indirimbo n’umwarimu. Ni umwe mu bazanye impinduka mu iyobokamana Abakristu bamwe biyomora ku idini Gaturika (Catholic church), bashinga idini y’Abaporotesitanti (Protestant). Luther yahawe ubupadiri mu 1507.
Christian Classics Ethereal Libraly itangaza ko uyu Luther wari umuhungu wa kabiri mu muryango wa Hans Luther na Magarete , amaze kuvuka iwabo bimukiye mu mujyi ucukurwamo amabuye y’agaciro wa Mansfeld.Se wa Luther wakoraga umurimo wogucukura amabuye yumvaga azakora ibishoboka byose ngo umuhungu we Luther azahinduke umucamanza.
Martin Luther yavutse mu Ugushyingo 1483, avukira i Eisleben muri Germany. Yitabye Imana tariki 18 Gashyantare 1546. Yari yarashakanye na Katharina. Abana be ni: Margaretha Luther, Martin Luther, Paul Luther, Johannes Luther, Magdalena Luther na Elisabeth Luther
Ubutumwa bwa Sarah Uwera
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "UMUNSI MUSHYA" YA SARAH UWERA