× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamba y’Ubuzima: Kuko utazi icyo ejo hahatse jya ucisha make - Uhuru Kenyatta

Category: Words of Wisdom  »  October 2022 »  Nelson Mucyo

Impamba y'Ubuzima: Kuko utazi icyo ejo hahatse jya ucisha make - Uhuru Kenyatta

Paradise.rw yaguteguriye amagambo y’ubwenge yavuzwe na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya. Ni amagambo yakubera impamba y’ubuzima.

Uhuru Kenyatta yaragize ati: "Bagabo namwe bagore muri aha, sinshaka kwigira mukuru ngo ngeze aha sogokuru wanjye, ariko ukuri kudashingiye ku myaka yanjye ni uko nababwira ko iby’isi ari gatebe gatoki.

Nabonye nyiramazu ahinduka umupangayi mbere yo gupfa kwe. Nabonye uwagendaga mu modoka nziza ya Benz anyonga igare ngo abone icyo kurya.

Nabonye umunyeshuri ayobora ikigo yizeho kandi abakimwigishirijemo bose bakihigisha n’ubundi. Nabonye umusore atereta bakamwanga yagira aho agera uwamwanze akamusaba kumuharika. Intwari ihinduka umucakara.

Umukomvayeri agurira imodoka uwo yakoreraga. Nyiri ukuguza muri Banki akoresha uwo yaguzaga. Mu buzima nta wuzi icyo ejo hahatse. Bityo rero ntukizere ubuzima.

Ntuzibagirwe ko utagomba gucira abantu imanza utaramenya inkuru yabo yose, kuko n’igiceri kigira impande ebyiri zitandukanye. Ngoho rero girira mugenzi wawe nk’uko wakwigirira; mukundane.

Mugire ineza, mureke kwigira abamyabwenge kubwanyu; kuko tutazi icyo ejo hatuzigamiye..... Ubuzima ni gatebe gatoki kandi twahishwe iby’ejo".

Uhuru Kenyatta aragira abantu inama yo kwicisha bugufi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.