Paradise.rw yaguteguriye amagambo y’ubwenge yavuzwe na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya. Ni amagambo yakubera impamba y’ubuzima.
Uhuru Kenyatta yaragize ati: "Bagabo namwe bagore muri aha, sinshaka kwigira mukuru ngo ngeze aha sogokuru wanjye, ariko ukuri kudashingiye ku myaka yanjye ni uko nababwira ko iby’isi ari gatebe gatoki.
Nabonye nyiramazu ahinduka umupangayi mbere yo gupfa kwe. Nabonye uwagendaga mu modoka nziza ya Benz anyonga igare ngo abone icyo kurya.
Nabonye umunyeshuri ayobora ikigo yizeho kandi abakimwigishirijemo bose bakihigisha n’ubundi. Nabonye umusore atereta bakamwanga yagira aho agera uwamwanze akamusaba kumuharika. Intwari ihinduka umucakara.
Umukomvayeri agurira imodoka uwo yakoreraga. Nyiri ukuguza muri Banki akoresha uwo yaguzaga. Mu buzima nta wuzi icyo ejo hahatse. Bityo rero ntukizere ubuzima.
Ntuzibagirwe ko utagomba gucira abantu imanza utaramenya inkuru yabo yose, kuko n’igiceri kigira impande ebyiri zitandukanye. Ngoho rero girira mugenzi wawe nk’uko wakwigirira; mukundane.
Mugire ineza, mureke kwigira abamyabwenge kubwanyu; kuko tutazi icyo ejo hatuzigamiye..... Ubuzima ni gatebe gatoki kandi twahishwe iby’ejo".
Uhuru Kenyatta aragira abantu inama yo kwicisha bugufi