× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sam Rushimisha yashyize hanze filime ye ya mbere “Muri Yesu” iri mu ndimi enye - VIDEO

Category: Artists  »  1 week ago »  Sarah Umutoni

Sam Rushimisha yashyize hanze filime ye ya mbere “Muri Yesu” iri mu ndimi enye - VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n’umuvugabutumwa, Sam Rushimisha, yamaze kwinjira mu ruganda rwa sinema ya Gikristo, atangirana imishinga ikomeye irimo filime iri mu ndimi enye n’album nshya y’indirimbo 9.

Sam Rushimisha azwi cyane mu ndirimbo nka Shimwa Mwami, Ntibikingora, Inshuti nyanshuti, Nayagaciro, Ubutunzi na Yesu muri njye. Nyuma y’igihe kinini yari atumvikana mu muziki, yongeye kugarukana imbaraga, anafata icyemezo cyo gutangira gukina no gutunganya filime z’ivugabutumwa.

Filime ye ya mbere yise Muri Yesu (mu Kinyarwanda), Ndani ya Yesu pamoja na Yesu (mu Kiswahili), In and with Jesus (mu Cyongereza) na En y con Jesus Cristo (mu Esipanyole) igamije kugeza ku bantu ubutumwa bw’ukuri bubohora.

Sam utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko igitekerezo cyo kwinjira muri sinema cyaturutse ku kwemera kuyoborwa n’Imana, ashingiye ku magambo ya Bibiliya agira ati: “Abayoborwa n’Umwuka bose ni bo bana b’Imana.” Yashimiye Imana yamuhaye imbaraga, ndetse n’umugore we wamuhaye inkunga ikomeye muri uru rugendo.

Album nshya yitiriye iri ku isoko irimo indirimbo 9: Your God, Calvary, Amaraso yawe Yesu, Fountain of Life / Isoko imara inyota, Home with Jesus, Inshuti nyanshuti, Jesus is the Way, Bread of Life, na Yesu muri njye.

Sam atangaza ko iyi filime iri mu ndimi 4 izagira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abazayireba. Ati: “Ibyo ibitsemo ni ibanga nzahishura ku wayirebye. Ndahamya ko umuntu wazayireba atazahinduka.” Abakinnyi b’imena barimo we ubwe, John, Sonia n’abandi, ariko asaba abantu kubirebera mu buryo buzima mu gihe izaba yamuritswe.

Sam Rushimisha yemeza ko azakomeza gufatanya ivugabutumwa, umuziki na sinema, akagira intego yo gukora ibikorwa bifite ubuziranenge no kugeza ku bantu ubutumwa bwa Yesu Kristo. Avuga ko icyifuzo cye ari uko sinema ya Gikristo ikura ikagira imbaraga mu Rwanda no mu karere, igafasha kubohora abantu mu buryo bw’umwuka.

Mu magambo yuje icyizere, agira ati: “Yesu Kristo ubaruta bose, akabarusha byose. Intare yo mu muryango wa Yuda yanesheje, yuzuye urukundo nyarwo, utungana cyane. Byose byaremewe muri we, kandi muri we ni ho ubugingo bw’iteka bubonerwa.”

Sam asaba abantu gutera ikirenge mu cya Yesu Kristo, bakayoborwa n’Umwuka Wera, kandi bakagira umutima unezerwe wo guhitamo neza inzira y’agakiza.

Sam Rushimisha hamwe n’umugore we Uwase Soleil wagize uruhare rukomeye muri filime "Muri Yesu"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.