× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

‘Saint Valentin’ si umunsi wo gusambana, ni umunsi wo kwibutsa abantu ko badakwiriye gutendeka - Tiger The Great

Category: Opinion  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

‘Saint Valentin' si umunsi wo gusambana, ni umunsi wo kwibutsa abantu ko badakwiriye gutendeka - Tiger The Great

Ku wa 14 Gashyantare buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mukuru wa Saint Valentin, umunsi w’abakundana. Tiger The Great abona ko ari umunsi wo gukora ibyiza no kwitekerezaho, aho kuba umunsi wo gucumura ku Mana.

Ni umunsi abantu benshi bafata nk’uw’urukundo, aho bagenera impano abo bakunda bakabagaragariza urukundo. Paradise yaganiriye na Ishimwe Elyseé uzwi nka Tiger The Great, umubyinnyi w’imbyino zigezweho, maze adusangiza uko afata uyu munsi n’igisobanuro awuha.

Uko Tiger The Great abona umunsi wa Saint Valentin

Tiger The Great, umwe mu babyinnyi bakomeye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ashimangira ko Saint Valentin atari umunsi wo gusambana, ahubwo ari umunsi wo kwibutsa abantu ko urukundo nyarwo rudashingira ku kuryamana.

Yagize ati: “Gutendeka ni ugukundana n’abantu benshi barenze umwe. Iyo uwo munsi ugeze, bisaba ko uba ugomba guhura n’umukunzi wawe. Guhitamo umwe muri abo benshi biragora, kandi biba bisaba ko ubagenera impano, ibyaguteza ubukene, no kugaragara nk’umuntu udafite umurongo muzima agenderaho, utiyubaha, mu gihe baba bakuvumbuye.

Saint Valentin nanone ni umunsi wo kwibutsa abantu bakuze, bafite imyaka y’ubukure, ko badakwiriye gukomeza kubaho ari bonyine. Uwo munsi utuma bibuka ko bakwiriye kugira abakunzi.”

Avuga ko intego yo kugira umukunzi kuri we ari “kubaho nk’umuntu ugira gahunda, wiyitaho, wiyubaha kandi ukorana umwete kugira ngo uwo bakundana bazashingane umuryango.”

Inkomoko y’umunsi wa Saint Valentin
Saint Valentin, ni umunsi ukomoka ku mutagatifu witwa Valentin w’Umuroma, wari umupadiri wabayeho mu kinyejana cya 3. Valentin yakoze ibishoboka byose kugira ngo afashe abakundanye bari baraciweho iteka n’Ubwami bw’Amajyepfo.

Yashyingiraga abakundanye rwihishwa, kuko hariho itegeko ryabuzaga abasore gushaka abagore kugira ngo bajye ku rugamba nta bubabare bwo gusiga imiryango yabo. Valentin amaze gufatwa, yakatiwe urwo gupfa ku wa 14 Gashyantare w’umwaka wa 269. Kuva icyo gihe, Kiliziya Gatolika yaje kumugira umutagatifu, umunsi we usigara ari uwa 14 Gashyantare.

Bimwe mu bihugu byizihiza Saint Valentin Tiger The Great yabashije kudusangiza
Uyu munsi wizihizwa hirya no hino ku isi, ariko mu buryo butandukanye:
• Mu Bufaransa: Abakundana bahana impano n’ubutumwa bw’urukundo.

• Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Ni umunsi mukuru cyane aho abakundana bohererezanya amakarita, indabyo, n’impano zitandukanye.
• Mu Bushinwa: Hari umunsi w’urukundo bita Qixi Festival ufite ishingiro nk’iry’uyu munsi.
• Mu Rwanda: Abantu benshi bawizihiza bagirana ibihe byiza n’abo bakunda, haba mu miryango cyangwa mu nshuti.

Umumaro wa Saint Valentin
Umunsi wa Saint Valentin ni umwanya mwiza wo kwereka abantu ko ubakunda, si umunsi wo gukora ibyaha. Tiger The Great ashimangira ko abantu bagomba gufata uyu munsi nk’uw’urukundo rwiza, aho abantu bubahana kandi bakirinda ibikorwa bishobora kubakururira ingorane.

Ubuzima bwite bwa Tiger The Great
Tiger The Great, witwa Ishimwe Elyseé, yavukiye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Mahoro, ku wa 2 Gashyantare 2002. Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana bane. Akunda Imana cyane, akayifata nk’icyizere.

Yagize ati: “Iyo ndi gukora ibintu bikanga cyangwa nkabona bigoye, mpita nishyiramo umutuzo nkavuga nti ‘Imana iri bubikore.’ Imana ni icyizere, ubuhungiro, n’umucunguzi.”

Asengera mu Itorero ry’Abafurere (Frères), rifite amashami i Kigali, Gisenyi, na Musanze.

Umwuga wo kubyina n’ibyo amaze kugeraho
Tiger The Great yatangiye kubyina akiri muto, aza gukomeza kubikora nk’umwuga. Yibumbiye mu itsinda The Vibers Crew, itsinda ryatsinze amarushanwa ya Infinix ubwo yamurikaga telefoni nshya Hot 50 series, rikaba ryarahawe igihembo cy’amafaranga 550,000 Frw.

Yagize ati:
“Ikintu nagezeho cya mbere ni ukumenyana n’abantu benshi, kwitabira amarushanwa nkayatsinda, no kugera kuri televiziyo, aho mama yampamagaye ambwira ko yabonye ko nangeze kuri RTV.”

Nubwo akenshi abyina indirimbo zisanzwe, avuga ko atatinya kubyina indirimbo z’Imana. Yigeze no gukora challenge y’indirimbo ‘Umunyamugisha’ ya Mugisha Parfaite na Mesias ya Averly Morillo, izo zikaba ziri ku rukuta rwe rwa TikTok.

Imbuga nkoranyambaga akoresha

• TikTok: TIGER THE GREAT
• Instagram: tiger_the_great mcswain
• Facebook: Tiger The Great mcswain

Tiger The Great yibutsa abantu ko Saint Valentin atari umunsi wo gusambana cyangwa gutendeka, ahubwo ari umunsi wo gushimangira urukundo rw’ukuri, rurangwa no kubahana no kuba inyangamugayo. Akangurira abantu kumenya agaciro k’urukundo, bakarwitwaramo neza, kugira ngo bazabashe kugira ejo hazaza heza.

Saint Valentin ni umunsi usobanuye iki kuri wowe?

Saint Valentin ni umunsi wo kwibutsa ko gutendeka bidakwiriye- Umubyinnyi Tiger The Great

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Eh I got it🥱 gusa Tiger avuze ukuri✌️

Cyanditswe na: Hongbro  »   Kuwa 14/02/2025 09:01