Umuhanzi ukomeje kuzamuka cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, SEE Muzik, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Ntacyo”, ihuza injyana ya Afro na Salsa, ikazana umudiho ugezweho ariko unafite ubutumwa bukomeye: Nta kintu na kimwe gishobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana.
Nubwo iyi ndirimbo ifite umudiho utuma abantu babyina ariko harimo inkuru yihariye ku buzima bw’uyu muhanzi nk’uko yasobanuye ati: “Nayanditse numva ndi kure y’Imana. Ariko nasanze Imana yo itadusiga — ahubwo ni twe tuyihunga. N’iyo twihishe, urukundo rwayo ruradukurikira.”
Uhereye ku makondera adasanzwe ya Salsa kugeza ku njyana ya Afrobeat, "Ntacyo" si indirimbo gusa — ni ibyishimo , abantu batekereza ku rukundo rw’Imana ndetse ikaba n’isengesho.
Yakozwe na Bdim, amashusho yayo ayoborwa na Enock Zera. Itewe inkunga na RevHeart Collective, ikaba yarateguwe mu buryo bugera ku mutima kandi igatuma ushimira Imana mu mbyino.
Mu magambo yayo, SEE Muzik yerekana ukuri n’icyizere kidacogora: “Hashize igihe numva ibintu byancanze, hashize igihe numva ibintu byancanze, nziritswe n’urukundo rwawe, ntacyakunkuraho, ndabizi ko unkunda.”
Nk’uko SEE Muzik abishimangira, yavuze ko yifuza ko urubyiruko rubyinira Imana. Ati: “Iyi ni Afro-Salsa ikora ku mutima. Ndashaka ko urubyiruko rubyina, rukitekerezaho, kandi rukibuka ko — n’ubwo waba wagiye kure hose, urukundo rw’Imana ruzahora rugushakisha.”
SEE Muzik yakoze indirimbo idasanzwe muri Gospel ihuza injyana ya Afro na Salsa
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NTACYO" YA SEE MUZIK