× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

SEE Muzik yasohoye indirimbo ‘Run No More (Ntuhunge Gukira)’ – Ijwi rikomanga ku mutima wawe

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

SEE Muzik yasohoye indirimbo ‘Run No More (Ntuhunge Gukira)' – Ijwi rikomanga ku mutima wawe

Ku wa 20 Werurwe 2025, umuhanzi wiyeguriye kuririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, SEE Musik, yashyize hanze indirimbo yise “Run No More” ikubiyemo ubutumwa bw’imbabazi n’urukundo rw’Imana

Ibaze waramaze igihe kinini uhunga urukundo, ariko rugakomeza kugushakisha. Ibaze ‘gukira’ kwarakomeje kugusanga, kukongorera, kuguhamagara mu izina ryawe. Ibi ni byo SEE Muzik agarukaho mu ndirimbo ye nshya Run No More (Ntuhunge Gukira) yasohotse iri mu ndimi ebyiri – Icyongereza n’Ikinyarwanda.

Run No More bisobanuye Emera gukira mu Kinyarwanda. Ni indirimbo itaririmbitse gusa, ahubwo inakomanga ku mutima wawe. Mu isi yuzuyemo imibabaro, aho benshi bagerageza kwihangana bakiyemeza kumwenyura ku gahato, iyi ndirimbo isaba kudahunga gukira. Isaba umuntu gukingura umutima, akakira imbabazi n’urukundo rw’Imana.

Ijwi ridacogora, rihamagarira kwakira gukira
Run No More igaruka ku muntu wumva ijwi rituje ariko ridahwema gukomanga ku mutima we. Buri murongo uvuga ku mateka y’umuntu waremerewe n’ibikomere byo mu mutima igihe kirekire, ariko adashobora kwizera ko gukira bishoboka.

Inyikirizo y’iyi ndirimbo imwibutsa ko akwiye gufungura umutima we, kuko gukira kuri ku marembo ye. Igitero cya gatatu cy’iyi ndirimbo gishingiye ku murongo wa Bibiliya wo muri Matayo 11:28, ugira uti: “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.”

SEE Muzik: ‘Iyi ndirimbo ni ijwi riguhamagarira kwakira gukira’
Mu magambo ye, SEE Muzik yagize ati:
“Iyi nta bwo ari indirimbo gusa, ahubwo ni ijwi riguhamagarira kwemera ugafungura umutima wawe, ukakira gukira guturutse mu rukundo rw’Imana.”

Ibyerekeye indirimbo
• Izina: Run No More
• Umuhanzi: SEE Muzik
• Itariki yasohotseho: 20/03/2025
• Aho wayisanga: Ku mbuga zose zicuruza umuziki

Abagize uruhare muri iyi ndirimbo
Label: RevHeart Collective
Uwatunganyije amajwi: Junior Kaberuka
Uwayoboye amashusho: Enock Zera
• Project Coordinator: Edda Tumukunde

Assistant DOP: Bizzy
Editor: Nassi Oliks
Colorist: Editor Guy
• Umukinnyi mukuru (Protagonist): Rose Umutoni

See Music arashimira New Life Bible Church, Kavutse Olivier, Phiona Dusenge, n’abandi bose bagize uruhare muri iyi ndirimbo.

Wakwandikira SEE Musik kuri:
📧 [email protected]
📞 +250 788 969 191

Kurikira SEE Muzik kuri:
🔹 Facebook: facebook.com/seemuziik
🔹 Twitter: twitter.com/seemuzik
🔹 Instagram: instagram.com/seemuzik
🔹 TikTok: tiktok.com/@seemuzik
Ntuhunge gukira – kuko gukira kuri ku marembo yawe! Iyi ndirimbo ikugere ku mutima

Aya ni amwe mu mafoto agaragara mu ndirimbo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.