× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rwanda Gospel Stars Live: Gushakisha abanyempano mu kuririmba bigiye kubera i Huye

Category: Artists  »  April 2024 »  Alice Uwiduhaye

Rwanda Gospel Stars Live: Gushakisha abanyempano mu kuririmba bigiye kubera i Huye

Abategura amarushanwa yo gushakisha impano mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ya “Rwanda Gospel Stars Live" batangarije abakunzi babo ndetse n’abifuza kurushanwa ko bagiye gukomereza mu Karere ka Huye i Butare.

Rwanda Gospel Stars Live nyuma y’uko bavuye mu ijonjora rya kabiri ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 16 Werurwe 2024, ubu bagiye gukomereza i Huye. Si i Musanze na Rubavu gusa bagiye kuko bahereye mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rusizi ku wa 27 Gashyantare 2024.

Kuwa 27 Mata 2024 ni bwo aya marushanwa ya Rwanda Gospel Stars Live azabera mu karere ka Huye kuri GALILEO Hotel Stadium, ahegereye stade mpuzamahanga ya Huye. Ni igikorwa kizatangira ku isaha ya satanu z’amanywa aho kwiyandikisha n’amajonjora bizabera rimwe kuri uwo munsi.

Si i Huye aya majonjora azarangirira kuko baracyakomeje kuko bazazenguruka igihugu cyose nko mu karere ka Rwamagana ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Mu Ntara n’Umujyi wa Kigali hazatoranywa abanyempano 18 bazahatana mu cyiciro cya ’Pre-Selection’ kizasiga hamenyekanye abanyempano 10.

Aba 10 bazahabwa amahugurwa, hanyuma bitegure guhatana mu cyiciro cya nyuma ari nabwo hazamenyekana batatu ba mbere.

Hazifashishwa Akanama Nkemurampaka mu byiciro byose, kandi hazanitabazwa amatora yo kuri Internet no kuri SMS mu rwego rwo guhitamo umunyempano ubikwiye.

Uzaba uwa mbere azahembwa Miliyoni 3 Frw na Kontaro yo gukorana na Rwanda Gospel Stars Live mu gihe cy’umwaka umwe.

Uwa kabiri azahembwa Miliyoni 2 Frw naho uwa Gatatu azahembwa Miliyoni 1 Frw. Nyuma hazategurwa igitaramo gikomeye kizashyira akadomo kuri iri rushanwa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.