× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rwanda Gospel Stars Live- Huye: Abanyempano 6 babonye iticye yo kwambuka Nyabarongo bakaza guhatana i Kigali

Category: Artists  »  April 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Rwanda Gospel Stars Live- Huye: Abanyempano 6 babonye iticye yo kwambuka Nyabarongo bakaza guhatana i Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26/04/2024 Irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live ryakomereje mu ntara y’amagepfo mu karere ka Huye.

Iri rushanwa rizenguruka uturere dutandukanye tw’igihugu rikaba ryakomezaga nyuma yo kuzenguruka akarere ka Rusizi, Musanze na na Rubavu.

Ni irushanwa ryitabiriwe ku rwego ruri hasi ugereranyije n’ubwitabire mu turere dutatu twavuzwe haruguru dore ko abanyempano icumi aribo bonyine bitabiriye ijonjora.

Abo banyempano 10 bakaba banyuze mu maso y’abagize akanama nkemurampaka kari kagizwe na Nelson Mucyo, Karangwa Mike ndetse na Peace umunyamakuru kuri RC Huye.

Ku ikubitiro, Nshimiyimana Callixe niwe witabye aka kanama. Uyu musore w’Imyaka 26 usengera muri ADEPR unacurangira amakorali yaririmbye indirimbo yo mu rurimi rw’icyongereza.

Nelson Mucyo, Umuyobozi w’aka kanama yamubwiye ko arimo kuririmbana ubwoba akaba anasoza indirimbo nabi. Yaje guhabwa amahirwe ya kabiri yo kuririmba indirimbo yo mu kinyarwanda aho yahise aririmba indirimbo ya Aime Uwimana. Uyu muririmbyi wagiriwe inama yo kuzamura icyizere yahawe yaje kubyaza umusaruro impanuro yahawe akomeza mu cyiciro gikurikira.

Ihirwe Murangwa Emmy yakurikiyeho. Uyu musore w’imyaka 17 uvuka mu murenge wa Tumba yavuze ko afite umushinga wo gushishikariza abana n’abahungu kuririmba Gospel. Uyu musore nawe wagaragazaga ubwoba yaje kuhanyura yemye.

Dukundane Divin ni umusore w’imyaka 26 utuye i Tumba agasengera muri Zion Temple. Uyu muramyi afite intumbero zo gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga, gusa uyu muririmbyi niwe wabaye imfura yo guhabwa "NO" z’umufuririzo kubera kutagendera muri beat gusa akaba yananiwe kubyaza umusaruro ijwi ryiza afite.

Semuhungu Gentil w’i Huye wasabwe gupafura yakurikiyeho. Uyu muhungu usanzwe ari umuririmbyi yakoze iyo bwabaga ngo yemeze abagize akanama nkemurampaka.

Yabigezeho ndetse afata bugwate imitima y’abagize aka akanama anakomerwa amashyi. Mike Karangwa yamushimye byimazeyo amusaba kuzarenga umuziki wo mu rusengero amugira inama yo kwizera kuzabamo umuririmbyi mpuzamahanga.

Masengesho Fils usengera muri ADEPR wagerageje kwemeza imbaga nyamucye yari yitabiriye irushanwa i Huye nawe byamusabye kwifashisha "Nina Siri" ya Israel Mbonyi kugira ngo yegukane intsinzi.

Amahirwe Dieudonné usengera muri EAR akaba umunyeshuli mu mwaka wa 6 w’amashuli yisumbuye ntiyabashije kubyaza umusaruro amahirwe mbonekarimwe yabonye. Uyu muririmbyi wagaragaje urwego rwo hasi mu mirimbire yirinze kurushya abagize akanama nkemurampaka amera nka ya kipe itsindwa seti eshatu ku busa.

Umusizi Niyigena Elise uririmba mu njyana Gakondo niwe wabimburiye abakobwa batatu bitabiriye iri rushanwa. Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yarize mu ishuli rya Kageyo TVET School mu ishami ry’ibaruramari yemeje abagize akanama nkemuramaka bitewe ahanini n’ijwi rye ryiza ndetse no kwigirira icyizere.

Muhoza Aimée umukobwa w’Imyaka 29 nawe yagerageje kugaragaza ko ari nyampinga ushoboye. Mu ijwi rituje rizira amakaraza uyu mwana uririmba muri Upende Choir yagaragaje ko anyotewe no kuzambuka Nyabarongo akaza guhatana i Kigali ndetse aza no gukabya inzozi ze zo mu bwana.

Hakurikiyeho umusore w’ibigango witwa Abayisenga Jean de la croix. Uyu muramyi asengera mu itorero rya ADEPR Taba akaba n’umuririmbyi wa Korali Iriba. Abayisenga urimo gusoza Kaminuza mu ishami rya Theologie yanze gusigara ku Kanyaru abona YES eshatu asigira umukoro abagize akanama nkemurampaka.

Uyu musore w’umuhanzi dore ko yari yaratangiye gukora indirimbo gusa ntizize gusohoka bitewe n’uko atishyuye amafaranga yose, yasabwe kurushaho kurwanira ishyaka impano ye yo kuririmba. Ikindi, Mike Karangwa wanyuzwe n’impano ye yaje kumufasha aho yavuganye n’uwamukoreye indirimbo amwemerera ko azazishyikirizwa vuba. Abari aho bakaba bashimye Mike Karangwa ku bwo kugaragaza umutima wa zahabu.

Masezerano Elisa umucuranzi wacurangiraga abaramyi nawe yaje gutinyuka yiyandikisha mu irushanwa nyuma guha bagenzi be umuziki mwiza. Uyu muririmbyi wari waganiriye na Paradise avuga ko ari umuririmbyi mwiza kabone n’ubwo yari atarafata umwanzuro wo kwitabira irushanwa, ntiyabashije gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Uyu mucuranzi mwiza yaririmbaga nk’udafite imyitozo yaje gutsindwa, gusa Mike Karangwa amusezeranya kuzamwifashisha mu gucurangira abandi bahanzi.

Irakoze Grace usengera mu itorero rya ADEPR Tyazo niwe wasoje iri jonjora ry’ibanze gusa ntiyabashije kurenga i Huye ku bwo kutemeza akanama nkemurampaka.

Nyuma y’umwiherero w’aka kanama, byaje kurangira abanyempano 6 muri 7 bari bageze ku cyiciro gisoza babonye amahirwe yo kumenya inzuzi ebyiri arizo Akanyaru na Nyabarongo, dore ko mu minsi izaza bazambuka ku kiraro cya Nyabarongo giherereye hafi y’uruganda rwa ruriba bakaza guhatana i Kigali.

Abo banyempano akaba ari: Nshimiyimana Callixte, Semuhungu Gentil, Masengesho Fils, Niyigena Elise, Umuhoza Aime na Abayisenga Jean de la Croix.

Aganira na Paradise, Niyigena Elise witazira "Umusizi" yavuze ko ageze ku nzozi ze. Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Huye nyuma yo gusoza amashuli yisumbuye mu ishuli rya Kageyo TVET School yavuze ko afite inzozi zo kuzamura Gakondo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana agafatanya na Josh Ishimwe.

Uyu mukobwa usanzwe aririmba mu itorero rya gakondo ahazwi nko mu Rukari akaba yavuze ko yifuza kumenyekanisha muri Gospel umuduri nka kimwe mu bicurangisho bidahabwa agaciro mu njyana ya gospel.

Jean De la Croix Abayisenga ni undi munyempano wabashije kuboneka mu banyempano 6 bahagarariye amajyepfo. Uyu musore urimo kuminuza muri tewolojiya yavuze ko iyo arimo kuririmba we aririmba atitaye ku kuba ari mu irushanwa ahubwo akaririmba aramya Imana.

Yavuze ko ariryo banga yakoresheje. Uyu musore wifuza kuzahuza umuhamagaro wo kuririmba no kubwiriza ubutumwa bwiza nka Pastor Ben Serugo umugabo wa Chance cyangwa se Apostle Dr Paul Gitwaza, yavuze ko iri ariryo banga azanakoresha i Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mike Karangwa umwe muri batatu bagize akanama nkemuramaka yashimiye abanyempano b’i Huye, abasaba gufungura amarembo bagakuza impano zabo.

Iri rushanwa rikaba rizakomereza mu ntara y’iburasirazuba le 04/05/2024 hagati ya Rwamagana ndetse na kayonza.

Amakuru Paradise ifite avuga ko iri rushanwa ryari kuzabera Rwamagana rishobora gushyirwa i Kayonza hagamijwe korohereza abaturuka mu turere dutandukanye two muri iyi ntara nka Nyagatare ndetse na za Kirehe kuko basanze Kayonza ari rwagati kurusha i Rwamagana.

Gusa ku rundi ruhande bishobora kuzaba imbogamizi ku baririmbyi benshi batuye i Kigali Paradise ifite amakuru ko bashoboraga kuziyandikisha i Kayonza aho kwiyandikishiriza i Kigali kubwo gutinya ihangana rikomeye (competition) rishobora kuzabera i Kigali iwabo w’abanyamuziki b’akasamutwe.

Muri iri rushanwa uwa mbere azagenerwa ibahasha ya Miliyoni 3Frw anahabwe amasezerano y’umwaka yo kumufasha mu iterambere rya Muzika (management). Uwa kabiri azegukana miliyoni 2 Frw mu gihe uwa gatatu we azahembwa miliyoni 1Frw.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Abanyempano babashije gukomeza mbifurije amahirwe
Masa ariko Ngewe ndacikanwe .iryo rushanwa niryongera kuba muzashake ukuntu mwamenyesha abaturaRwanda Bose...

Cyanditswe na: Femi Kubasha  »   Kuwa 28/04/2024 09:18

Nange mfite Impano yo kuririmba

Cyanditswe na: Abel umuramyi  »   Kuwa 28/04/2024 08:47