× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nk’abantu bizera nta mbogamizi nini ituruta - Jacob Glenn

Category: Sports  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Nk'abantu bizera nta mbogamizi nini ituruta - Jacob Glenn

Uwahoze ari umukinyi wa Catch, Jacob Glenn uzwi nka Kane ku bakunda kureba WWE, akaza kwibera umukristu, akomeje kwigaragaza muri politike aho ari kubarizwa mu ishyaka ry’aba republican akaba ari Mayor wa Knox county muri Tennessee.

Mu mbwirwaruhame yagejeje ku bantu i Washington, yagiye yibanda ku magambo yo kwizera cyane, ayahuza n‘ibihe Amerika irimo.

Mu gihe Kane yagarukaga ku bihe bigoye Amerika irimo, harimo gutakaza agaciro k’ifaranga ku buryo bukomeye no ku ireme ry’uburezi, yagize ati; "Ni byiza kubaho uriho kuko n‘ubundi usanga n’ubundi amaherezo y’impamvu runaka aba ari intangiriro y’iyindi, buri kintu mu buryo bwa kamere bigendera mu ruziga’’.

Kane yagarutse ku murongo wo muri Bibiliya mu Umubwiriza 3:1 ati: ‘’Bibiliya nayo ivuga ku by’izi nziga, cyane cyane nk’uko byandistwe ngo ‘Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo". Kane yakomeje agira ati "nta mbogamizi nini cyane ku bantu bizera, kuko ntakitagira iherezo".

Kane yakomeje ababwira ko bagakwiye kumera nka yakobo, ‘‘twagakwiye kuguma twiringiye ibyiza, kandi tukagumya gutsimbarara ku byo twizera tukirinda kujya mu bitubaka’’.

Kane ni umugabo w’imyaka 56 akaba yaratangiye gukina catch muri WWE Catch guhera muri 1995. Ni umugabo w’igihagararo kuko afite metero 2 na santimetero 13 ku biro 147, Kane yagiye akunda kugereranwa na Undertaker cyane kuko benshi bana bita abavandimwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.