Usengimana Danny, rutahizamu wahoze akinira Amavubi, yahisemo kwiyegurira Yesu Kristo abatirizwa mu mazi menshi muri Canada, aho asigaye atuye hamwe n’umuryango we.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasangije abamukurikira amashusho y’igihe yabatirizwaga, aherekeza amagambo agaragaza ukwizera kwe. Ubutumwa bwe buhamya Yesu Kristo bugaragaza ko yari yuzuye Umwuka Wera.
Yagize ati: “Nko kuri Yesu Kristo, ari we uhamya ukiranuka, umwami w’abami, udukunda kandi watwejesheje ibyaha byacu amaraso ye.”
Usengimana yagiye kuba muri Canada mu Nyakanga 2023, ubwo yasanze umugore we, ibintu byahuriranye no kuba yari amaze kureka gukina umupira nk’uwabigize umwuga.
Nubwo atagikina nk’umukinnyi, Usengimana akomeje kuba hafi y’umupira.
Afatanyije na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, bafunguye ishuri ry’umupira bise Bright Football Academy, riherereye i Rugende mu Karere ka Kicukiro.
Mu rugendo rwe rw’umupira, Usengimana yakiniye amakipe akomeye yo mu Rwanda arimo Isonga FC, Police FC na APR FC. Hanze y’igihugu, yanyuze mu makipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania na Tersana Sporting Club yo mu Misiri.
Danny Usengimana ubwo yabatizwaga mu mazi menshi
Ubu Danny Usengimana ni icyaremwe gishya
Danny Usengimana aba muri Canada hamwe n’umugore we
Yakiniye amakipe akomeye arimo na APR FC