Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rugamba Erneste, uri kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akomeje amasomo ye ya kaminuza, yashyize hanze indirimbo yise “Nazamuwe n’Ubuntu”, iherekejwe n’amashusho meza akora ku mutima.
Rugamba Erneste umaze kumenyekana mu muziki wa Gospel mu kiganiro yagiranye na Paradise, yavuze ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo bushingiye ku mbaraga z’ubuntu bw’Imana.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo ikubiyemo ubuhamya bw’ubuntu bw’Imana. Ni ubutumwa bwerekana ko Imana ishobora kugukura ahantu hose no kukugeza ku rwego utatekerezaga, kabone n’iyo waba uri mu bihe bikomeye cyane.”
Yakomeje asobanura ko ubutumwa bwa “Nazamuwe n’Ubuntu” bugamije guha abantu icyizere, bubibutsa ko Imana ishobora kuzamura umuntu ikamukura mu mibabaro, mu kwiheba cyangwa mu bibazo byari byaramurenze.
Ati: “Hari abantu benshi banyura mu bihe bikomeye bakumva nta cyizere bafite. Iyi ndirimbo irabibutsa ko Imana ifite ubushobozi bwo guhindura amateka y’umuntu no kumuzamura binyuze mu buntu bwayo.”
Umuziki awufatanya n’amasomo y’ubwubatsi
Uretse umuziki, Rugamba Erneste asanzwe ari umunyeshuri mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’Ubwubatsi (Construction Engineering) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo amasomo amusaba umwanya munini, avuga ko atigeze areka impano ye yo kuririmba, ahubwo ko akomeje gushaka uburyo bwo guhuza umurimo w’Imana n’inzozi ze z’umwuga.
Kugeza ubu, Rugamba Erneste amaze gushyira hanze indirimbo zirimo: Inkomezi, Ndakwihaye, Amashimwe, Nabonye Umukunzi Mwiza na Nazamuwe n’Ubuntu.
Avuga ko ateganya gukomeza gusohora izindi ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka, buhumuriza kandi bukomeza ukwizera kw’abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira no gusangiza abandi ubutumwa buri mu ndirimbo ze, ashimangira ko intego ye ari ugukoresha impano ye mu guhesha Imana icyubahiro no gufasha abantu kwegera Kristo.
REBA INDIRIMBO NSHYA YA RUGAMBA ERNESTE