× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rubavu: Davina Caroline wakiranywe impundu muri Gospel yinjiranye ubutumwa bwo ku musaraba

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Rubavu: Davina Caroline wakiranywe impundu muri Gospel yinjiranye ubutumwa bwo ku musaraba

Akarere ka Rubavu gakomeje kugaragaza ko ari igicumbi cya Gospel dore ko kagiye kavamo abaramyi bavuyemo ibyamamare barimo Patient Bizimana, Nelson Mucyo, Dominic Ashimwe, Gikundiro Rehema, n’abandi.

Kuri ubu aka karere kungutse undi muramyi Caroline Davina wakiranywe urugwiro n’ibyamamare birimo Peace Nicodeme Nzahoyankuye wa RBA (Executive Producer muri iyi ndirimbo ya 1 y’uyu muramyi) wacyeje impano y’uyu muramyi avuga ko afite umuhamagaro.

Nyuma yo gusubiramo indirimbo ya 248 yo mu gitabo yitwa "Hafi y’umusaraba", Davina yagiranye ikiganiro na Paradise atangaza ko afite ubutumwa bugari azaniye abakunzi ba Gospel.

Uyu muramyi kuri ubu uri kubarizwa mu mujyi wa Kigali akaba akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kimihurura ubwo yabazwaga icyo yiyiziho n’abandi bamuziho yavuze ko ari umuramyi ukunda Imana no kuramya.

Abajijwe ubutumwa Imana yatanze muri iyi ndirimbo ibinyujije muri we yagize ati: "Iyi ndirimbo itwibutsa urukundo Imana yadukunze ubwo yatangaga umwana wayo Yesu Kristo ngo aducungure". Yavuze ko ari umuyoboro wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu bitekerezo birenga 60 byatanzwe kuri iyi ndirimbo ikimara gusohoka, benshi bahuriza ku kuba Gospel igize umugisha wo kunguka impano nka Davina ufite ijwi ryiza akaramya ubona bimurimo.

Uwitwa Twagirumukiza yagize ati: "Ni ukuri Imana ikomeze kwagura impano yanyu, kandi ugira icyo yirata yirate Umusaraba."

Davina ukomeje gushimira abantu batandukanye bakomeje kumuba hafi akaba yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo yiteguye gukomeza gutanga ubutumwa bwiza bugamije kwamamaza Ingoma ya Kristo agamije kuzamurika iminyago myinshi ku munsi w’imperuka.

Davina yaririmbye mu makorali akomeye nka Upendo ya Rubavu, Injili Bora family na Faradja choir ya Kigali. Iyi ndirimbo "Hafi y’Umusaraba" yashyize hanze yayikoze ashyigikiwe na Sion Music, Label nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA DAVINA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.